Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

U Rwanda ruzakubitana na Guinea muri 1/4

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Zambia na Guinea nizo kipe zuzuje umubare w’amakipe 8 agomba gukina imikino ya 1/4 cya CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun. Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 16 yari mu matsinda agera kuri 4, bivuze ko hagomba gutaha amakipe 8 hagasigara andi 8 arimo n’u Rwanda.

Amakipe uko azahura ikipe yabaye iyambere mu itsinda A izahura n’ikipe ta 2 mu itsinda B, hanyuma iyabaye iya mbere mu itsinda C ihura n’iya kabiri mu itsinda D.

Ku wa gatandatu tariki 30 Mutama 2020 ku isaha ya 18:00 pm Mali izakina n’ikipe ya Congo, kuri uwo munsi ku isah ya 21: 00 pm Cameroun yakiriye irushanwa ikine na DR Congo, bucyeye baho ku isaha ya 18:00 Pm Morocco yabaye iya mbere mu itsinda C izakina na Zambia yabaye iya kabiri mu itsinda D.

Ni mu gihe Guinea yabaye iya mbere mu itsinda D izakina n’u Rwanda rwabaye urwa kabiri mu itsinda C ku isaha ya satatu z’ijoro. Ikipe zizarokoka hano, zizakina imikino ya 1/2 izatangira tariki 03 Gashyantare 2021

Amavubi azakina na Guinea muri 1/4 mu irushanwa rya CHAN 2020
Related Posts