Nubwo bisanzwe bizwi ko intare ari imwe mu nyamaswa zigira ubutwari ariko imwe muri izo nyamaswa y’ahitwa Masai Mara muri Kenya yaguye ku ishyo ry’imbogo ziri kurisha ubwoba burayitaha niko kurira igiti ngo zitayica.
Gafotozi witwa Olav Thokle w’imyaka 54 ukomoka Norway,niwe washyize hanze ifoto y’iyi ntare iri mu giti yihishe izi mbogo zari nyinshi.
Intare 4 zo mu itsinda ryiswe Black Rock Boys zirukanse ku mbogo 500 ariko izi ntare zahuye n’uruva gusenya kuko imwe muri izi imbogo yahagaze izirukaho iyi ntare y’inyabwoba ibona pariki iyicikiyeho niko guhita yurira igiti ngo idapfa.
Olav yagize ati “Imbogo zamenye ko hafi yazo hari intare hanyuma ikomeye muri zo ihita izirukaho 3 muri zo zirahunga zirayisiga hanyuma imwe igotwa n’ishyo ry’izi mbogo inanirwa gucika.
Yahise ibona igiti kiri cyonyine niko kwiruka iracyurira ihunga izi mbogo zari nini cyane.Yahamaze isaha kugeza ubwo imbogo zavuye muri ako gace.”
Olav akunze kuzenguruka isi yose afotora inyamaswa z’inkazi aho yageze muri Alaska, Svalbard, Finland no hirya no hino muri Africa.
Masai Mara n’icyanya kinini kibamo intare,ingwe,ibisamagwe n’izindi nyamaswa nini z’inkazi.

About Post Author
Gad Izabayo
Gad IZABAYO Author and the creator of Gad tv show and the Founder of Kigalisight.com.