Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Abagore bahamya ko Intwari z’igihugu zatumye babasha kugaragaza ubushobozi bwabo

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwizihiza umunsi w’Intwari, ni umunsi wizihizwa hazirikanwa ibikorwa byaranze Intwari, hakaba hari abagore bagaragaye ndetse n’ubu bakaba bakigarara mu bikorwa by’ubutwari bifitiye akamaro benshi.

Umugore ntiyasigaye inyuma mu kubungabunga umutekano haba mu gihugu imbere no hanze yacyoMu byo Abagore bo hirya no hino mu Gihugu bishimira, birimo no kuba hari bagenzi babo bagiriwe icyizere, ubushobozi bifitemo babasha kububyaza amahirwe n’umusaruro bituma igihugu n’abagituye batera imbere, birenga imbibi ku buryo hari n’amahanga agenda yungukira mu byiza umugore ageza ku muryango w’aho abarizwa.

Kuba ibi bigenda bigerwaho, babikesha Intwari zitangiye igihugu, harimo izamennye amaraso, izindi zigomwa ibyiza mu bikorwa byo kwitangira abandi, zigamije ko Igihugu gitekana, kigatera imbere.

Bamwe mu bagore baganiriye na Kigali Today, bagaruka ku ngero z’ibyiza byagezweho, babikesha ubwitange bw’Intwari zitangiye igihugu, bashimangiye ko amahirwe abagore bahawe yo kwinjira mu myanya y’Ubuyobozi, bahabonera urubuga rwo gufatanya n’Abagabo kubaka igihugu bigatuma iterambere ry’umuturage ryihuta.Mu Nteko Ishinga Amategeko abagore bagaragaza ubushobozi bwabo

Mukamuganga Aimeritha w’imyaka 62 y’amavuko, ni umuturage wo mu Karere ka Nyabihu, Yagize ati: “Mu gihe cyose Umugore yabayeho adafite uruvugiro yari ameze nk’aho ari mu icuraburindi. Nkanjye ntabwo nagize amahirwe yo kugana ishuri, nyamara atari uko nari mbinaniwe, ahubwo ari ya myumvire ababyeyi bacu basanzeho y’uko umugore ari uwo kwirirwa mu gikari”.

Ati “Byatumye nkurira mu kwitinya nkumva ko nta mugore ushobora kugira ubushobozi bwo kuba yahagararira abandi cyangwa ngo abayobore. Kubona Leta yacu irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yarakoze ibinyuranye n’ibyo abantu bo hambere bibwiraga, akimakaza imiyoborere umugore afitemo uruhare, umugore nawe agahera kuri ayo mahirwe akagaragaza ko abishoboye, ni ibintu uyu munsi w’Intwari usanze nishimira”.

Mu myaka ikabakaba 27 ishize u Rwanda rubohowe, Leta yavuguruye amategeko mu kurengera uburenganzira burimo n’ubw’abagore. Mu mategeko yashyizweho harimo n’irirebana n’uko mu myanya y’ubuyobozi nibura Abagore bagomba kuba bangana na 30%.

Bamwe muri bo bemeza ko ayo ari amahirwe igihugu cyabahaye badakwiye bityo ko gupfusha ubusa, nk’uko Uwitonze Modeste ukuriye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Amajyaruguru (CNF) abisobanura.

Related Posts