Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

“Abahanzi bo muri Diaspora barimo Meddy na The Ben ni ‘ABANEBWE’ mu muziki”Yavuze ukuri Bruce Melodie?

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Hashize iminsi ine hasohotse amajwi y’umuhanzi ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda muri iki gihe, Bruce Melodie, yumvikana ashimangira ko nta muhanzi wo muri Diaspora abantu bakwiye kumugereranya nawe, kuko ari ‘Munyakazi’ kubarusha kandi ko ari mu bihe bye byiza.

Mu kiganiro Tom Close, yahaye Yago Tv Show yavuze ko n’ubwo Bruce Melodie ahagaze neza mu muziki ataragera ku rwego n’igikundiro cy’abahanzi Meddy na The Ben bagezeho. Ati “Ntabwo nzi ko yari yageza kuri Hit ya Meddy.”

Tom Close yavuze ko Bruce Melodie “yiyumva”. Ati “N’ubwo uririmba neza [Bruce Melodie] n’ubwo ugira ute, uriyumva.” Akavuga ko umuntu ashobora gukora indirimbo ebyiri zigakundwa kurusha uwakoze ibihangano magana abiri.

Uyu muhanzi avuga ko Bruce Melodie atagakwiriye gutakaza imbaraga agaragaza ko arusha umuziki Meddy na The Ben, ahubwo ngo yakawutakaje mu kubafasha kubageza ku rwego batarageraho nabo bakamugeza ku rwego atarageraho.

Bruce Melodie yumvikana avuga ko nta muntu ukwiye kumugereranya n’abahanzi bo muri Diaspora kuko ari ‘Abanebwe’ akaba ‘Munyakazi’

Amajwi yasohotse y’umunyamafaranga Bad Rama washinze Label ya The Mane, avugamo ko abantu benshi bitiranya igihe cyashize, ikiriho n’ikizaza. Kandi ko ibi bituma batabasha gushyira umuhanzi wese muri buri cyiciro akwiye.

Atanga urugero akavuga ko hari igihe ubona umuntu yashyize mu cyiciro kimwe, umuhanzi ukizamuka ugezweho n’umuhanzi ubimazemo igihe kinini ‘Legend’.

Bad Rama avuga ko umuntu ugereranya Marina na Butera Knowless aba ari gukora amakosa akomeye. Kuko Knowless afite byinshi yakoze mu myaka yose amaze mu muziki, Marina atarageraho n’ubwo bose bari mu cyiciro kimwe cy’abahanzikazi.

Uyu munyamafaranga, avuga kandi ko abantu bakwiye gutandukana umuhanzi n’umuntu wigaragura ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku munsi. Akavuga ko mu Rwanda hari ikibazo cy’uko abantu benshi bahisha uko babona ibintu.

Bad Rama yavuze ko Bruce Melodie yihariye umwaka wa 2020 ashingiye ku ndirimbo z’ubushyuhe yakoze. Akavuga ko “ari abahanzi bacye mu Rwanda bashobora gukora indirimbo zigakundwa zikurikiranya.”

Avuga ko Bruce Melodie amaze hafi imyaka itatu yihariye ikibuga. Akumvikanisha ko ibikorwa by’uyu muhanzi byirangira no mu matwi y’abari mu rusengero.

Ati “Ari mu bihe bye…Mubara nk’umuhanzi wa mbere. Waba uri mu rusengero, n’iyo waba utumva indirimbo ya Bruce Melodie urayumva…Ni inde muhanzi se uheruka kubikora mu Rwanda. Melodie ari mu bihe bye.”

Bad Rama yavuze ko atazi neza niba Bruce Melodie yarabivuze agamije kurwanya Meddy na The Ben. Ariko kandi ngo niba yarabivuze ashaka kugaragaza uko ibintu bimeze, nta kosa yakoze.

Bad Rama avuga ko usubije amaso inyuma ari bwo wabona ibikorwa bya Meddy na The Ben; ariko ko muri iki gihe n’umunyamahanga waza mu Rwanda atashidikanya kubona ko Bruce Melodire ‘abarenze’.

Ati “Ntabwo yabasuzuguye. Nta n’ubwo yabasuzuguje. Yavuze ibintu uko biri.” Avuga ko Bruce Melodie atishongoye kuri Meddy na The Ben. Kandi ko kubaha abantu bidasaba kubapfukamira.

Yagiye atanga ingero zumvikanisha ko buri ngoma igira abayo. Mu kugaragaza ko Meddy na The Ben bagize igihe cyabo, ko iki kiragano gishya cy’umuziki kiyobowe n’umuhanzi Bruce Melodie.

Bad Rama yatanze urugero rw’umuhanzi Burna Boy wo muri Nigeria ugezweho muri iki gihe, avuga ko ‘yihirinze’ igihe kinini mbere y’uko yigaranzura abarimo Davido, Wizkd n’abandi nk’uko Bruce Melodie yabikoze yigaranzura Meddy na The Ben.

Uyu munyamafaranga yavuze ko azi neza ikibuga cy’umuziki w’u Rwanda kuva mu 2000, ko azarinda apfa aharanira ko buri wese agombwa agaciro akwiye muri sosiyete.

Umwe mu bantu ba hafi ba Bruce Melodie yabwiye INYARWANDA ko mu biganiro yagiranye n’uyu muhanzi yamubwiye ko amajwi yasohotse atari aye.

Umujyanama we, Ndayisaba Lee yabwiye INYARWANDA ko atazi ibijyanye n’aya majwi. Ati “Sinari kumwe nawe sinabimenya niba ariwe keretse umwibarije.”

Umuhate wa INYARWANDA wo kuvugana na Bruce Melodie ntacyo wagezeho.

Tom Close yavuze ko azirikana neza ko Bruce Melodie ataragera ikirenge mu cya Meddy umaze imyaka irenga 10 yogoga imitima ya benshi

Tom Close avuga ko Bruce Melodie yagakwiye gushyira imbere gufasha The Ben na Meddy kugera ku rwego abashakaho nabo bakamufasha

Tom Close yavuze ko n’ubwo Bruce Melodie ahagaze neza mu muziki ariko “yiyumva”Umunyamafaranga washinze Label ya The Mane, Bad Rama yatangaje ko yemeranya n’ibyatangajwe na Bruce Melodie

Related Posts