Buri mwaka ugenda n’ibyawo, ushimisha bamwe ukababaza abandi, ni mu gihe usiga amateka amwe hari uduhigo dukurwaho, tugiye kureba muri siporo bamwe mu bakinnyi bishobora kuzagora kwbagirwa uyu mwaka bitewe n’ibintu byababayeho.
Harabura amezi 5 ngo umwaka wa 2021 usozwe, ariko iyo urebye mu mikino ho usanga umwaka usa n’uwarangiye, uretse kuba mu mupira w’amaguru shampiyona yararangiye ariko no mu yindi yarahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus, n’icyizere ni gike ko yazagaruka muri uyu mwaka.
Muri iyi nkuru ISIMBI.RW yarebye bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda yaba abakina hanze cyangwa mu Rwanda bagiye bahura n’ibintu muri uyu mwaka wa 2021 bigoye ko bazibagirwa.
Umunyezamu Mbarushimana Emile [Rupali] – Yarafunzwe

Uyu munyezamu ugifunzwe, ku wa Kane tariki ya 15 Nyakanga nibwo yaburanye akaba yahakanye ibyaha bya ruswa akurikiranyweho ndetse ashimangira ko nta muntu wo muri Gasogi United(ni umwe mu mikino ashinjwa kwaka ruswa) yahamagaye ahubwo ari bo bamuhamagaye.
Mugabo Gabriel – yatawe muri yombi umukino ukirangira

Nyuma y’uyu mukino Mugabo Gabriel yakinnye, yahise atabwa muri yombi na polisi ndetse n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB).
Icyo gihe umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye ISIMBI ko uyu mukinnyi icyaha akurikiranyweho ari ugukoresha ku gahato umugore w’imyaka 27. Yaje kurekurwa tariki ya 18 Kamena 2021 nyuma y’uko icyaha kitamuhamaga.
Kwizera Olivier – Yarafunzwe azira urumogi, asezera no ku mupira w’amaguru

Bahise bajya gufungwa maze tariki ya 28 Kamena baraburana Kwizera yemera ko yarunyweye(atari uwo munsi) ariko yaruretse ko ubu arimo kwivuza ndetse no mu ikipe y’igihugu barumusanzemo, yaje kurekurwa tariki ya 6 Nyakanga aho yakatiwe umwaka umwe usubitswe.
Uyu mukinnyi ntazibagirwa uyu mwaka cyane ukwezi kwa Nyakanga cyane ko ari bwo yafashe umwanzuro wo gusezera umupira w’amaguru.
Byiringiro Lague – Yabeshye abanyarwanda

Ubwo umunyamakuru wa B&B FM yamubazaga imyaka yasinye, uyu musore yagize ati “nasinye imyaka 2”.
Yahagurutse mu Rwanda tariki ya 8 Nyakanga 2021 benshi bazi ko agiye agiye gukina ariko batungurwa no kumva uwe ubwe yitangariza ko yatsinzwe igeragezwa(yari asubiye gukora igeragezwa).
Ba myugariro 3 b’abanyarwanda bakinnye irushanwa ry’indoto zabo
Myugariro wa Urartu FC muri Armenia, Nirisarike Salomon ntazibagirwa ko umwaka wa 2021, nyuma y’imyaka 10 akina k’umugabane w’u Burayi ari bwo yakinnye rimwe mu marushanwa 3 akomeye i Burayi, ni nyuma y’uko we n’ikipe ye ya Arartu bakinnye irushanwa rya UEFA Europa Conference League.
Ibi kandi bizahora byibukwa na Rwatubyaye Abdul wa FC Shkupi muri Macedonia na Manzi Thierry wa FC Dila Gori muri Georgia aho n’umukino we wa mbere wari uw’iri rushanwa.




Ni umuhango wari ubereye ijisho wabaye tariki ya 15 Nyakanga, aho wari wahawe akazina ka “Niyonzima Hauruna Day”.
Mugabe Aristide – Yagarutse mu ikipe y’igihugu

Aristide Mugabe usanzwe ari kapiteni wa Patriots BBC, yongeye guhamagarwa muri uku kwezi kwa Nyakanga aho yisanze ku rutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu bagomba kwitegura imikino y’igikombe cy’Afurika ‘Afrobasketball’ kizabera mu Rwanda mu kwezi gutaha.
Abakinnyi ba Patriots BBC bakinanye n’icyamamare muri muzika, J Cole

Ni ngombwa kandi bazahora bibuka uyu mwaka na J Cole kuko mbere yo kugenda yanabasigiye impano.