Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Abantu 4 bo mu mujyi wa Kigali bahitanwe na Covid-19 mu gihe abandi bantu 172 banduye mu Rwanda

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram
Kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mutarama 2021, abantu 4 bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda uba 105 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 172 bose hamwe baba 8,848 mu bipimo 2,251 byafashwe.

Amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima agaragaza ko abitabye Imana barimo abagabo 4 barimo uw’imyaka 82,73,43 n’umugore umwe w’imyaka 68.Aba bose n’abo mu mujyi wa Kigali.

Abarwayi bashya babonetse I Kigali: 146, Rubavu: 7, Kayonza: 6, Rusizi: 3, Nyamasheke: 2, Nyamagabe: 1, Huye: 1, Muhanga: 1, Ruhango: 1, Gisagara: 1, Bugesera: 1, Musanze: 1, Kirehe: 1.

Uyu munsi hakize abantu 64 mu masaha 24 ashize bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 6,816 naho abakirwaye ni 1,927.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, kirateganya ko kwipimisha COVID-19 byakorana n’ubwishingizi mu kwivuza mu rwego rwo guhashya burundu iki cyorezo.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko icyemezo cyo kuba warisuzumishije gitangiye kubazwa mu bikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu, nk’imwe mu ngamba z’ingenzi mu gukumira ikwirakwira rya virusi mu baturage.

Kuri ubu abantu benshi bari kwipimisha kubera ko udafite icyemezo cy’uko utarwaye COVID-19, hari bimwe mu bikorwa atemererwa birimo ingendo zo mu ndege, kwitabira inama runaka, kujya mu mahoteli, kwitabira imikino n’ibindi.

Mu minsi ishize kandi Minisiteri y’Ubuzima iherutse kugaragaza ko ishyize imbaraga mu kwipimisha Coronavirus.

Tariki ya 17 Ukuboza 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yahaye uburenganzira bwo gusuzuma COVID-19 ku mavuriro yigenga ari hirya no hino mu gihugu.

Hanatangijwe n’uburyo bwo gupima byihuse “antigens rapid tests” mu rwego rwo gupima abantu benshi kandi vuba.

Uretse amavuriro yigenga ariko RBC irateganya ko amavuriro ya Leta (ibigo nderabuzima cyangwa ibitaro by’akarere) mu gihugu hose agiye kwifashishwa mu gusuzuma. Biteganyijwe ko hazajya hakoreshwa uburyo bwo gupima byihuse.

RBC yatangaje ko gupimwa COVID-19 bizakorwa ku bwishingizi mu kwivuza butandukanye nk’uko igihugu gikomeje kubyigaho.

Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nzanzimana, yabwiye The NewTimes ko ari ibintu bagiye gutangira kugerageza.

Yagize ati “Ntabwo ari ikintu duhita dukora, gusa biri muri gahunda zacu. Intambwe ikurikiyeho turifuza ko ibipimo byaba ari igice cy’ubwishingizi.”

Yongeyeho ko RBC itegereje ko inkingo zikorwa hirya no hino ku Isi, ariko ashimangira ko kwipimisha ari cyo cy’ingenzi ku Rwanda mu kubona ibisubizo.

Kugeza ubu amavuriro yigenga 42 mu gihugu hose niyo yemerewe gukoresha ubu buryo bwo gupima “antigen rapid tests”, igiciro cyo kwipimisha kuri ubu ntikirenga 10 000 Frw.

Related Posts