Abafana 68 bafunzwe abandi 174 barakomereka biturutse ku muvundo wo ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, Real Madrid yo muri Espagne yatsinzemo igitego kimwe ku busa Liverpool FC yo mu Bwongereza ikegukana igikombe.
Daily Mail yatangaje ko mbere y’uko uyu mukino utangira, habanje kubaho umuvundo watejwe n’abafana bamwe bashakaga kwinjira batishyuye muri The Stade de France ahabereye uyu mukino.
Abafana bashakaga kwinjira kandi hari harimo n’abandi bafite amatike y’amahimbano.
Ibi byatumye umukino utindaho iminota irenga 30 ku gihe cyari giteganyijwe ko utangiriraho. Mu gucubya umuvundo w’abafana Polisi yifashishije ibyuka biryana mu maso.

Uyu mukino wahaye akazi katoroshye polisi y’u Bufaransa

Umukino winjiyemo umugabo usiba undi

Abafana batewemo imyuka iryana mu maso n’urusenda kugira ngo bagabanye amarere

Abafana bamaze igihe kinini bangiwe kwinjira kubera umuvundo

Abafana ba Liverpool FC bari bitabiriye uyu mukino ku bwinshi
About Post Author
Gad Izabayo
Gad IZABAYO Author and the creator of Gad tv show and the Founder of Kigalisight.com.