Guhera ku Cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021, abanyeshuri 16 b’ishuri Gakoni Adventist College ryo mu Karere ka Gatsibo, bari mu maboko ya Polisi sitasiyo ya Kiramuruzi bazira guteza imyigaragambyo.

Intandaro y’iyo myigaragambyo ni umunyeshuri wahoraga yihanangirizwa kenshi kubera ubusinzi, gusohoka no kwinjira mu kigo atabiherewe uruhushya.
Ibyo byatumye ku wa 03 Gashyantare 2021, ubuyobozi bw’ishuri bufata icyemezo cyo kumwirukana ariko yanga kuva mu kigo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko umunsi wakurikiyeho yasohotse mu kigo bagira ngo yatashye ariko aza kugaruka mu ijoro yasinze.
Ku Cyumweru ni bwo hitabajwe Polisi akurwa mu bandi, ariko ngo bamutwara bagenzi be bateye amabuye imodoka ya Commander bayimena ibirahure, bwije bamenagura ibirahure by’aho abahungu barara ndetse n’inyubako z’ubuyobozi bw’ikigo. Bukeye mu gitondo ngo banze kujya mu ishuri mugenzi wabo atarekuwe.
