Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Abarenga ibihumbi 700 bamusabiye gufungurwa nyuma yo kwica umugabo we wamuhohoteraga akanamucuruza no ku bandi bagabo

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Umugore wo mu gihugu cy’u Bufaransa Valérie Bacot yasabiwe n’abarenga ibihumbi 700 gufungurwa nyuma yo kwica umugabo we wamuhohoteraga mu gihe twavuga ko ari icy’ubuzima bwe bwose kugeza ubwo yanamucuruzaga no ku bandi bagabo.

Iyi nkuru ibabaje dukesha BBC ivuga ko Valérie Bacot yatangiye guhohoterwa akiri umwana muto n’uwari umugabo wa nyina nyuma waje no kuba umugabo we. Iyi nkuru idasobanura neza uko byagenze ngo Daniel Polette wahoze ari umugabo wa mama wa Valerie Bacot ahinduke umugabo we, ivuga ko uyu mugabo ubwo yari akiri umugabo wa nyina yigeze kumufata ku ngufu, mu myaka ya za 90 ndetse aranabifungirwa. Gusa, yamaze imyaka ibiri n’igice yonyine afunzwe ni uko ararekurwa.
Afite imyaka 12, uyu mugabo yatangiye kumuhohotera amufata ku ngufu mu buryo twakwita ko ari “uburyo buhoraho” ndetse aza no kumutera indaku myaka 17 gusa y’amavuko. Amaze kuba umugabo we, yakomeje kujya amuhohotera ndetse anatangira no kumucuruza “ku ngufu” ku bandi bagabo. Uyu mugore wageze ubwo bimunanira gukomeza kwihanganira ububabare nyuma yo kubona ko umwana we w’umukobwa nawe ashaka gutangira kumugira nk’uko yamugize, yahise afata icyemezo cyo kumwica. Yiyemereye ko yishe umugabo we muri Werurwe 2016 akoresheje imbunda ye (y’umugabo we).

Bacot w’imyaka 40 amaze kwica umugabo we, yahise atabwa muri yombi ndetse akatirwa imyaka 4 y’igifungo.  Uyu mugore w’abana bane, yafunzwe igihe kingana n’umwaka ariko urubanza rugikomeje. Abantu barenga 700.000 bashyize umukono ku cyifuzo (petition) gisaba ko yarekurwa. Ubwo mu rukiko yasobanuriraga abacamanza ibyamubayeho mu gihe cyose yamaze ahohoterwa n’umugabo we, abantu benshi basutse amarira.

Abunganira Valérie Bacot bari babwiye urukiko ko icyateye urupfu rw’umugabo we “ari imibabaro itavugwa imaze imyaka 25 ndetse n’ubwoba bw’uko umukobwa we na we azahura nabyo”. Avuye mu cyumba cy’urukiko, itsinda ry’abamushyigikiye bashakaga ko arekurwa bakomye amashyi, basakuza bati “bravo”.

Afunguwe, Valérie Bacot yatangarije abanyamakuru ko icyo yifuzaga kuruta ibindi ari ukongera guhura n’abana be. Nyuma y’umwaka wose afunzwe, abamwunganjra basabye urukiko ko atagomba kurekurwa gusa ahubwo ko agomba kugirwa umwere.

Umwe mu bamwunganira, Nathalie Tomasini yavuze ko yishimiye komngera kumubona ari kumwe n’abana be. Yakomeje avuga ko yishimiye ko ubutabera bwakoze akazi kabwo ariko anongeraho yo yifuza ko ubutabera ku bijyanye n’abagore bahohoterea n’abagabo babo bwakwitabwaho nk’uko bikorwa mu gihugu cya Canada.

Si Valérie wenyine wahuye n’aya mahano y’ihohoterwa kugeza ubwo yishe umugabo we kuko uwitwa Jacqueline Sauvage nawe byamubayeho, afungwa nyuma yo kurasa umugabo we wamuhohoteye anamutoteza mu gihe kingana n’imyaka 47 yose. Jacqueline Sauvage, yababariwe na Perezida mu mwaka wa 2016 nyuma y’imyaka ibiri akatiwe gufungwa imyaka 10 yose. Abamwunganiraga ni nabo bongeye kuburanira Bacot.

Bacot yanditse igitabo aheruka gushyira hanze, igitabo yanditse ku buzima bwe, aho avugamo ko agifite ubwoba bityo hakaba hakenewe guhagarika ibi. Yatangarije urukiko ko umugabo we yajyaga amukangisha imbunda.

Valérie Bacot yanatangarije urukiko ko umugabo we yamuhatiye uburaya ku bandi bagabo mu gihe kingana n’imyaka 14 yose. Abamwunganira basobanuriye urukiko ko amategeko y’ubufaransa adahagije ku manza zijyanye n’abagore bahohoterwa n’abagabo babo kugeza ubwo bibaviramo kubica.

Related Posts