Umubare munini w’abantu bashyigikiye Perezida Trump bigabije ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika mu gihe yari iteranye ngo yemeze itorwa rya perezida mushya Joe Biden.
Abantu benshi bakomeje gushinja Perezida Trump ko gukomeza kwinangira ko yatsinzwe amatora n’izindi mvugo asanzwe akoresha ari byo batumye abamushyigikiye bigaragambya.

Muri iyi myigaragambyo abantu benshi bahasize ubuzima
Umugore umwe yarashwe n’abapolisi, abandi bantu batatu bapfuye kubera kutabona ubutabazi bwihuse.
Polisi ivugako yafunze abantu 52 muribo 47 bazize kurenga kumabwiriza yo kwinjira muri iyi nyubako ya Capitol kungufu.

Ubwo iyi myigaragambyo yabaga byabaye ngombwa ko inama rusange y’abagize intego ishinga amategeko ihagarara, kugirango abari bahateye babanze bakurwe ahangaha.
Aba polisi bashyinzwe kurinda iyi nyubako byabasabye kubanza kubwira abari muri iyi nyubako kubanza kwihisha kugirango babone uko batatanya abari babinjiriye.

Mbere yuko ibi biba, Perezida Donald Trump yari yabanje kugeza ijambo kubamushyigikiye abatera imbaraga abasaba gukomeza imyigaragambyo bamagana ibyavuye mu matora.





Src: Ibyamamare.com