Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Abasirikare 100 b’u Rwanda mu bari muri Mozambique bagiye kurwana ahitwa Chai hatewe n’inyeshyamba

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Amakuru ducyesha BBC avuga ko hari abasirikare 100 b’u Rwanda boherejwe gutabara ku biro by’ubutegetsi by’ahitwa Chai mu Karere ka Macomia ka Cabo Delgado, aho bivuga ko inyeshyamba zateye.

Ni mu gihe abandi ku Cyumweru no kuwa Mbere bari bahanganye n’inyeshyamba mu gace ka Awasse nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Mediafax.

Awasse ni agace kafashaga izi nyeshyamba nk’urukuta rukingira umujyi zigaruriye wa Mocimboa da Praia, nk’uko umunyamakuru Jose Tembe wa BBC muri Mozambique abivuga.

Imigumuko y’inyeshyamba imaze imyaka ine muri Cabo Delgado yatumye abagera ku bihumbi 3,000 bicwa benshi baciwe imitwe, n’abagera ku 800,000 bahunze ibyabo.

Kivuga ko igitero cyo gufata Awasse cyagabwe ku cyumweru kigakomeza kuwa mbere hagapfa benshi mu mirwano, ahanini ku ruhande rw’inyeshyamba.

Kuba Awasse yafashwe bivuze ko gufata umujyi wo ku cyambu wa Mocimboa da Praia – uri mu maboko y’abo barwanyi kuva mu kwa munani 2020, nabyo biri hafi.

Hagati aho, imodoka za gisirikare zikomeje kuboneka ziva ku mujyi uri ku cyambu wa Nacala mu Ntara ya Nampula, zigana mu majyaruguru muri Cabo Delgado.

RDF ikomeje gushimirwa n’abatari bake uburyo ikomeje kugira uruhare mu guhashya inyeshyamba muri Mozambique.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana imirambo y’abo bivugwa ko ari abaterabwoba bishwe n’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique muri iyo mirwano.

Kuba Awasse yafashwe bivuze ko gufata umujyi wo ku cyambu wa Mocimboa da Praia – uri mu maboko y’abo barwanyi kuva mu kwa munani 2020, nabyo biri hafi.

Mu ijambo yavuze ku cyumweru ku buryo iterabwoba ryifashe mu ntara ya Cabo Delgado, Perezida Filipe Nyusi yakomoje ku gitero cyo kwisubiza ibirindiro bya Awasse.

Hagati aho, imodoka za gisirikare zikomeje kuboneka ziva ku mujyi uri ku cyambu wa Nacala mu ntara ya Nampula, zigana mu majyaruguru muri Cabo Delgado.

Mu yandi makuru avugwa ko ngabo z’u Rwanda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu cy’Angola (FAA) General António Egídio de Sousa Santos n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, rwatangiye guhera ku wa Mbere taliki ya 26 rukazasoza ku ya 30 Nyakanga 2021.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 27 Nyakanga, Gen. António Egídio de Sousa Santos n’itsinda yaje ayoboye bagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura, byabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) giherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Uyu munsi Gen. António Egídio yanabonanye na Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda Maj General Albert Murasira, bagirana ibiganiro ku ngingo zitandukanye zigaruka ku gushyigikira ubutwererane bw’Ingabo z’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Mu Kiganiro yageneye itangazamakuru nyuma yo gusura abo bayobozi, Gen. António Egídio de Sousa Santos yavuze ko intego nyamukuru y’uru ruzinduko ari iyo gushimangira umubano usanzwe hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Angola mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu bikorwa no mu mahugurwa ya gisirikare.

Yagize ati: “Twanejejwe n’ubutumire twahawe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, kandi tuzaguma hano mu minsi mikeya iri imbere”.

Muri uru ruzinduko Gen. António Egídio de Sousa Santos yasuye Urwibutso Rukuru rwa Kigali yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma anasura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko we na bagenzi be banasura Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, ndetse agakomereza no ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mbere yo gusubira muri Angola raliki ya 30 Nyakanga 2021.

Related Posts