Byagaragajwe muri raporo nshya yasohowe na Banki y’Abasuwisi, UBS, n’Ikigo mpuzamahanga giteza imbere ingamba n’imigambi byo kwibumbira hamwe, PWC, ku wa 7 Ukwakira 2020.
Iyo raporo isobanura ko umubare w’abatunze akayabo ka miliyari wiyongereye ukava ku 2,158 mu 2017, ukagera ku 2,189 mu mpera za Nyakanga uyu mwaka.
Uguhangana kwabaye ku isoko ry’imari n’imigabane kuva muri Mata kugera muri Nyakanga, abashakashatsi bavuga ko ari yo nkingi ya mwamba mu kuzamura ingano y’ubukire bwihariwe n’abaherwe mu Isi muri ibi bihe yugarijwe n’icyorezo.
Muri ayo mezi atatu gusa, raporo yerekana ko ubukire bw’abaherwe mu Isi bwiyongereyeho 27.5%.
Ku bashora imari mu ikoranabuhanga ubukire bwiyongereyeho 43%, ab’inganda bwiyongeraho 44.4%, bose binyuze mu ihiganwa ryo kugura no gucuruza imigabane.
Raporo kandi igaragaza ko abakora imishinga y’inganda bungukiye by’umwihariko mu ishoramari ku isoko, mu gihe abakora imishinga y’ikoranabuhanga bavuga ko kwinjiza cyane byaturutse ku buryo icyorezo cyatumye ibicuruzwa na serivisi zabo zikenerwa cyane.
Ibi birumvikanisha ko abaherwe bagizweho ingaruka cyane n’icyorezo ari abakora ishoramari mu by’ubutaka n’imyubakire.
Iri zamuka ry’ubukungu bw’abaherwe rigoye kwiyumvisha, ribaye mu gihe ibihugu byinshi n’Isi muri rusange bivuga ko ubukungu bwabyo bwahungabanyijwe bikomeye na coronavirus, bitewe ahanini no guhagarika ibikorwa bimwe na bimwe n’abakozi, hirindwa kwandura no kwanduzanya icyorezo.
