Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

AGASARO NOELLA WIGA MURI KAMINUZA Y’URWANDA UFITE IMPANO IDASANZWE YO GUSHUSHANYA

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

AGASARO Noella n’Umukobwa ukiri muto wavukiye mukarere ka Rwamagana ufite impano idasanzwe yo gushushanya. Usanze ashushanya wagirango nibyo yize nyamara siko biri ntaho yigeze abyiga nimpano yavukanye. Uburyo ashushanyisha amarangi buraboneye kandi abikora yihuta mu mwanya muto.

AGASARO NOELLA, Kurubu akaba yiga muri kaminuza y’uRwanda ishami ry’uburezi yasobanuye uko yavumbuye impano ye yo gushushanya, anakangurira abakobwa bagenzi be kudapfukirana impano zabo bakazikoresha mu kwiteza imbere..

AGASARO Noella akora ubugeni bwo gushushanya, gusiga amarangi, no gukora imitako ,table, avuga ko ibijyanye no gushushanya yabikundaga kuva kera akiri muto, akajya abikora mu buryo busanzwe ariko atiyumvishaga ko ari impano afite ishobora no gukura ikamuteza imbere.

nguwo Noella arimo gushushany

Mu kiganiro na kigalisight yagize ati: “Gushushanya nabitangiye kera nkiri mutoya, ibyo mbonye byose nkabyigana; niga mu mashuri abanza nakundaga gushushanya bimwe mubinkikije ngasigamo n’amabara,nkumva ibyerekeranye n’ibishushanyo ndabikunze kuburyo igihe cyose nabaga mfite umwanya upfaubusa nta kindi nakoraga.”

 

Akomeza avugako imbogamizi ahuranazo harimo kuba ibikoresho akenera bihenze;kubona isoko ndetse  naho gukorera bikamuca intege gusa abonye aho akorera byamufasha cyane kuko yabishiramo imbaraga nyinshi.

 

AGASARO Noella agira inama urundi rubyiruko ko rudakwiye kwiga ikintu kimwe gusa, ko ahubwo bakwiye kujya bagira umwuga bongera ku masomo baba baherewe mu mashuli bigamo. Yagize ati: “ Ndasaba bagenzi banjye ko batekereza kandi bagakora cyane kuko nta muntu uba adafite impano yihishe muri we n’uko tuba tutafashe igihe cyo kubitekerezaho ngo izo mpano tuzibyaze umusaruro.”

bimwe mubihangano bya Noella

 REBA IYI VIDEO

Related Posts