Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Aho twagiye duhura n’umwanzi twaramuneshaga – Col. Rwivanga wanahishuye ko Umusirikare w’u Rwanda yakomerekeye ku rugamba.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Yabigarutseho mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Dr Vincent Biruta, yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane cyibanze ku mubano w’u Rwanda n’amahanga ndetse cyitabirwa n’Umuvugizi w’Ingabo watanze ishusho y’ibikorwa ingabo z’u Rwanda zirimo muri Mozambique.

Col Rwivanga yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, ubu zibarizwa mu duce two mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba nka Palma, Afungi, Mueda na Awasse.

Col Rwivanga yatangaje ko tariki ya 24 Nyakanga, Ingabo z’u Rwanda zagabye ibitero kuri iyi mitwe, hicwa abarwanyi bane mu gace ka Ewasse, hafatwa n’imbunda abo barwanyi bari bafite.

Ati: “Hagati y’itariki 24 Nyakanga na 28 Nyakanga, twakoze operasiyo nyinshi ahantu hitwa Ewasse na Macimboa n’ahitwa Mueda na Ewasse. Ni hagati muri Cabo Delgado aho ingabo zacu ziri”.

“Ku itariki 24 [Nyakanga] twishe bane ahitwa Ewasse, dufata (imbunda) RPG, SMG, Machine Gun n’imiti. Turongera kuri uwo munsi twica babiri tubateze igico”.

Abo barwanyi babiri bishwe, bari kuri moto ifite pulake yo muri Tanzania. Basanganywe imbunda, mudasobwa ndetse n’inyandiko zari mu giswahili.

Nyuma y’iminsi ibiri, ku wa 26 Nyakanga, RDF yishe inyeshyamba eshanu zamburwa imbunda umunani.

Ibyo bikorwa byakomeje ku itariki 28 Nyakanga, aho izo nyeshyamba zagabye igitero mu birindiro bya RDF ahitwa Ewasse.

Col Rwivanga ati: “Ariko twabasubijeyo, twarabarashe twicamo umwe ariko tujyanye umusirikare wacu wakomeretse ahitwa Ewasse nanone tugwa mu gico cyabo twicamo babiri. Ibyo nibyo tumaze gukora”.

Col Rwivanga yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zimaze gukora operasiyo nyinshi muri Mozambique kandi ko ibice byose zagabyemo ibitero ubu biri mu maboko yazo.

Ati: “Aho twagiye duhura n’umwanzi twaramuneshaga, tukamwirukankana tukamwica. Umusirikare umwe niwe wakomeretse ariko nawe ari kwitabwaho”.

“Ahitwa Ewasse ubu hari mu maboko yacu, turi kugana mu bindi bice bitarafatwa ariko aho twageze hose hari mu maboko yacu”.

Yavuze ko iyo Operasiyo idashingiye ku gihe runaka izamara, ahubwo bizaterwa n’igihe ikibazo kizakemukira.

Ati: “Misiyo nituyigeraho ubwo igihe cyo gutaha kizaba kigeze”.

Col Ronald Rwivanga yabajijwe niba RDF yiteguye guhangana n’imitwe yashaka kuyihimuraho cyangwa ikihimura k’u Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kurinda abaturage aho ruzitabazwa hose kuva mu 2004 ubwo rwatangira ibikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro ku buryo rwiteguye n’ingaruka zose zakurikira.

Ati “Twarabikoze mu bice bitandukanye, muri Centrafrique kandi ngira ngo urabibona ko hari impinduka ziriyo kuva twagerayo. Ibyo kuba abarwanyi batugabaho ibitero, turiteguye.”

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko mu gutabara Mozambique, ku ikubitiro, u Rwanda rwakoze ibisabwa byose, yaba ikiguzi n’ibindi ariko rutegereje ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ibindi bihugu by’inshuti byagira icyo bibikoraho cyo kimwe na Mozambique nk’igihugu cyatabawe.

Ati: “Turakorana na Mozambique kugira ngo ibe yagira uruhare ibigiramo [iby’ikiguzi] nk’igihugu cyatabawe”.

Ubwo u Rwanda rwoherezaga ingabo muri Mozambique, ibihugu bimwe byo muri SADC birimo Afurika y’Epfo byamaganye icyo gikorwa, bivuga ko zoherejweyo bitagishijwe inama.

Dr Biruta we yavuze ko ibihugu byose birebwa byamenyeshejwe.

Ati: “Ni byo hari ibyavuzwe ariko ntabwo twabyitirira ibihugu. Twavuga ko hari abantu bagize icyo babivugaho bavuga ngo ntitubyumva, ntabwo mwaduteguje […] kohereza ingabo byashingiye ku masezerano dusanzwe dufitanye na kiriya gihugu”.

Biruta yavuze ko “ubwo icyo gikorwa cyo kohereza ingabo cyabaga, habayeho kugisha inama ibihugu bya SADC, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibihugu bifite icyo bikora muri Mozambique nk’u Bufaransa, Portugal, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi.”

Ati: “Naho ubundi ntabwo ari za Guverinoma cyangwa se ibihugu byavuze ko bitunguwe na kiriya cyemezo. Ni abantu ku giti cyabo”.

 

Related Posts