Ni byo koko amazi agira akamaro kuyanywa ukwayo nk’uko na concombre ifite ibyiza yihariye. Nyamara nanone uruvange rw’amazi na concombre rufite ibyiza ntagereranywa nkuko muri iyi nkuru tugiye kubivuga.
Akamaro k’amazi arimo concombre
Uruhu rwiza
Muri concombre harimo ibisohora imyanda mu mubiri ndetse na za vitamin naho amazi yo azwiho kurwanya umwuma no gusukura umubiri. Uruvange rwabyo rero rwirukana imyanda ishajisha uruhu, rukarwanya iminkanyari yaruzaho, ndetse rukanarwanya utubara tuza ku ruhu kubera gusaza.
Kugabanya ibiro
Amazi arimo concombre atera igihagisha. Ndetse anarinda inyota dore ko hari igihe ugira inyota bikagendana no gusonza. Niba wifuza kugabanya ibiro, ifunguro ryawe rinini ribeho aya mazi kuko akurinda kuryagagura cyangwa kurya byinshi.
Umutima
Concombre ikungahaye kuri potasiyumu uyu ukaba umunyungugu mwiza ufasha abafite ikibazo cy’umutima. Ubwinshi bwayo mu mubiri bugabanya igipimo cya sodiyumu, iyi ikaba mbi kuko ubwinshi bwayo mu mubiri butera umuvuduko ukabije w’amaraso. Kunywa aya mazi rero birwanya indwara z’umuvuduko, stroke, n’izindi zifata umutima.
Uburemere bw’amagufa
Nubwo muri concombre hatabamo imyunyungugu myinshi ariko habamo silicium na manganese, imwe mu myunyungugu umubiri udakenera ari myinshi, ariko ikenerwa ngo amagufa agire ireme. Kunywa aya mazi rero birafasha kugira amagufa afite ireme bikakurinda za rubagimpande n’izindi ndwara zifata amagufa uko usaza.
Kongera amavangingo
Amavangingo, amazi, amanyare nkuko byitwa mu mazina atandukanye byiyongera iyo umubiri woroshye kandi urimo amazi menshi. Kunywa amazi arimo concombre rero ni bumwe mu buryo bufasha abagore kongera aya mavangingo.
Kanseri
Muri concombre habamo cucurbitacin iki kikaba ikinyabutabire kiboneka muri yo gusa kikaba kizwiho gusohora imyanda mu mubiri by’umwihariko kunywa amazi arimo concombre bigafasha kurwanya kanseri ya porositate ku bagabo, n’izindi kanseri zinyuranye muri rusange.
Gusukura
Kunywa aya mazi bizatuma wihagarika kenshi bityo uko wihagarika uba uri gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri. Ibi bizakorwa vuba kandi birinde ko hari imyanda n’uburozi byakibika muri wowe.
Src:www.healthline.com