Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Akari ku mutima wa Diamond nyuma yo gutaha imbokoboko mu bihembo bya BET Awards

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Umuhanzi ubu ufatwa nk’umwe mu bikomerezwa bya muzika muri Afurika, Diamond Platnumz wari uhataniye ibihembo muri BET Awards akaza gutaha amara masa, yavuze ko yizera Imana kandi ko hari icyizere ko ubutaha igikombe kizataha muri Tanzania.

Diamond, ni ku nshuro ya mbere yari yitabiriye BET Awards, kimwe mu bihembo bikomeye ku isi byitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare ku isi. Uyu muhanzi umaze gufata imitima ya benshi cyane muri Afurika y’Iburasirazuba bikaba umwihariko muri Tanzania akomokamo, yari mu cyiciro kimwe n’abahanzi bafite amazina akomeye ku mugabane w’Afurika barimo Burna Boy na WizKid bo muri Nigeria.

Diamond, Burna Boy na WizKid bari bahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza mpuzamahanga ‘Best International Act’, aho Burna Boy ariwe watwaye igihembo agatsindira uyu mwanya nk’uko byatangarijwe mu bihembo byo kuya 27 Kamena 2021 byabaye hubahirijwe ingamba zo kwirinda Covid-19.

Diamond n’ubwo yatashye imbokoboko, yagize icyo atangaza yiha n’icyizere ko ubutaha azagitwara kandi ashimira AbanyaTanzania bamubaye hafi bakamushyigikira. Yagize ati: “Binyuze muri iki gihembo nabonye ukuntu Abanyatanzaniya bafite ubumwe, urukundo no gushyigikira iby’iwacu”.

“Ndashimira buri wese ku rukundo ruhebuje yanyeretse. Ni iby’agaciro gakomeye kubona isi ireba ibihugu bifite umuziki mwiza na Tanzania ikazamo, ni byo gushimira Imana. Ndizera ko ubutaha tuzagitwara, birashoboka ko ejo n’ejo bundi hagira undi muhanzi ukitabira tuzamushyigikire n’ingufu zacu zose nk’uko mwabinkoreye.

N’ubwo Diamond yashimiye Abanyatanzaniya bamushyigikiye mu rugendo rwo guhatana mu irushanwa rya BET Awards atabashije kwegukana, abagera ku 18,000 bari barashyize umukono ku mpapuro berekana ko Diamond adakwiriye gushyigikirwa muri iri rushanwa kuko yari inshuti y’akadasohoka ya Nyakwigendera Perezida Pombe Magufuli.

src:inyarwanda.com

Related Posts