Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Akari kumutima wa Derek na Danny Nanone basoje amasomo mu ishuri ry’umuziki

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Umuririmbyi Derek Sano n’umuraperi Danny Nanone bari mu ishuri ry’abanyeshuri 35 basoje amasomo yabo, mu ishuri ry’umuziki ryitiriwe rya Nyundo bavuze ko abantu bakwiye ku bitegaho byinshi kuko bagiye gukoresha ubumenyi bakuye muri iri shuri mu kunoza ibyo bakora.

Aba basore bari bamaze igihe bari kwihugura mu masomo ajyanye na muzika muri iri shuri nyuma yo kurijyamo mu 2018.

Derek mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko agiye kwita cyane ku muziki agashyiramo imbaraga ze zose nk’umuntu uje afite ubundi bumenyi bwisumbuye ku bwo yari asanganywe atarajyayo.

Ati “Ngiye kwita ku muziki, nkumbuye gusubira mu kibuga nkakora. Impinduka zizaboneka mu mikorere, biragoye kuba nabivuga mu magambo. Gahunda iri imbere kuri njye ni ugushyira mu bikorwa ibyo twigiye mu ishuri ry’umuziki.”

Danny Nanone nawe yavuze ko agiye kuza gukomeza umuziki afatanya n’abandi bahanzi bawurimo ubu gukomeza kuwuteza imbere, yemeza ko kuba yarafashe igihe akajya kuwiga ari ikimenyetso cyerekana ko ari kazi ke azakora ubuzima bwe bwose.

Ati “Umuntu azakomeza akazi nk’ibisanzwe. Ndabizi abantu bagiye kutwitegaho byinshi nk’abantu barangije umuziki gusa icyo nababwira ntabwo ari twe turangije umuziki ku buryo batwitegaho ibitangazo gusa ahubwo tuje gufatanya n’abandi. Gahunda mfite ni ugukora umuziki nk’umuntu wabyize kuba narabyize ni ikimenyetso kigaragaza ko ntazigera mbihagarika.”

Aba basore bahamya ko uruganda rw’umuziki ruri kugenda rutera imbere cyane ugereranyije no mu bihe byashize nabo bakaba baje gushyiraho akabo mu ruganda rwo kuwuteza imbere.

Uhereye iburyo Derek na Danny Nanone ndetse n’abandi banyeshuri biganaga barimo na Lionel uhera ku ruhande usanzwe ari umuririmbyi wanatwaye umwanya wa kabiri muri u irushanwa rya ‘ I am the future’ 2019

Aba basore basoje amasomo mu ishuri ry’Umuziki riherereye i Muhanga
Related Posts