Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe umuco Hon Bamporiki Edouard yashimye inganzo y’umuhanzi Niyo Bosco mu ndirimbo ye nshya “Piyapuresha”.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twiter Minisitiri Bamporiki Edouard yerekanye amarangamutima ye ku ndirimbo imaze umunsi umwe isohotse ayifashisha mu kubwira amagambo akomeye umuhanzi Niyo Bosco. Mu butumwa bw’ishimwe uyu muyobozi yageneye Niyo Bosco, yagize ati “Mwana w’u Rwanda Niyo Bosco wakoze kuri iki gihangano cyiza. Uri umutoza mwiza kandi uwaba Intore yaba nkawe. Gwiza inganzo. Komeza ukebure.’’
Mwana w'u Rwanda @niyobosco250, wakoze kuri iki gihangano cyiza. Uri umutoza mwiza kandi uwaba Intore yaba nkawe. Gwiza inganzo. Komeza ukebure. https://t.co/aAUj65mCH0
— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) July 12, 2021
Iyi ndirimbo ya Niyo Bosco imaze iminsi 2 igiye hanze’ Piyapuresha’ ikomeje gukundwa na benshi dore ku rwego rwo hejuru kuko umunsi umwe imaze isohotse imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 100 ndetse iriho ibitekerezo byinshi cyane by’abayikunze.
About Post Author
Gad Izabayo
Gad IZABAYO Author and the creator of Gad tv show and the Founder of Kigalisight.com.