Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Ally Soudy na Muyoboke Alex bashavujwe bikomeye n’itandukana rya Vestine & Dorcas na M.Irene

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Benshi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ntibarakira inkuru Inyarwanda.com yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ivuga ko Vestine na Dorcas batandukanye n’umujyanama wabo M Irene.

Iyi nkuru yakuruye amarangamutima ya benshi bamwe bati “ntibishoboka”, abandi bati “barabeshya ni ibihuha”, abandi ngo “barazimye birarangiye”, abandi bagashyiraho utumenyetso two kurira cyane berekana ko babajwe n’iyi nkuru, nyamara si igihuha dore iyo nkuru yari irimo n’ibaruwa iteyeho kashe yo muri MIE Entertainment inzu ifasha abahanzi iyobowe na Murindahabi Irene.

Vestine na Dorcas batandukanye na M.Irene wari umujyanama wabo

Muri abo bashavujwe n’iyi nkuru harimo umunyamakuru Ally Soudi wagaragaje amarangamutima ye ku byari bimaze gutangazwa muri iyi baruwa adashidikanyije avuga ko byanze bikunze hari abantu bagiye mu matwi aba bana Vestine na Dorcas ndetse hari n’aho yashyize utudomo twinshi ashaka kwerekana ko hari ibyo yashakaga kuvuga ariko araceceka.

Ally Soudy yagize ati ” (..) Ku bantu badasobanukiwe n’uko uruganda rw’umuziki rukora ndetse n’abagenzwa n’amashyari n’indonke za hato na hato nibo bonyine bakwifuza ugutandukana kw’aba bana Vestine & Dorcas n’inzu yabafashaga mu bya muzika ya MIE ya Irene Murindahabi”

“Hari igihe tubona ibintu gutya tukumva ntacyo bitwaye, ariko abantu dukunda music cyane, ni gutya tubura impano nk’izi, zikazima tuzibona gutya kubera abantu bajya mu matwi abandi, kubera abantu baba …….Abantu ntituri beza pe!’’

Muyoboke Alex we yabwiye Irene Murindahabi ko itangazo atanze ataryishimiye ndetse anamwibutsa ko ibyo ari kuvuga abizi ndetse yongeraho ko uwabagiriye inama yo kureka umujyanama bari bafite yabashutse cyane.

Muyoboke yagize ati “(…) Irene Murindahabi itangazo utanze ntabwo rinshimishije urabizi ibyo ndi kuvuga?? Gusa ngushimiye uburyo ukunda kuzamura impano z’abana b’abanyarwanda. Hari ibifatika wakoze. Urakoze muvandimwe kubwo gufasha umuziki w’u Rwanda”.

Ubutumwa buteye agahinda Ally Soudy yanditse burazimije

Muyoboke Alex yakomeje agira ati “Dorcas na Vestine muracyari abana bato mwagiriwe Ubuntu Imana ibaha impano itagereranywa ndetse muvukira mu muryango wa Gikiristo (abakristo) mwasannye imitima yacu nanjye ndimo uwabagiriye inama yo kureka management yatumye mbamenya nkabafana ntabwo abagiriye neza.’’

Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, biyemeje kuririmbira Imana mu myaka y’ubuto bwabo aho baririmba muri Goshen Choir y’i Musanze muri ADEPR. Bavuka ari batandatu mu rugo iwabo, harimo abakobwa bane n’abahungu babiri.

Ishimwe Vestine yavutse tariki 2 Gashyantare 2004, ubu yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye akaba yitegura gukora ibizamini bya leta muri uku kwezi ku itariki 20 Nyakanga 2021.

Kamikazi Dorcas we yavutse ku wa 28 Kamena 2006. Yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye, bombi bavuka kuri Uzamukunda Elizabeth na Nizeyimana Mazimpaka.

Mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatatu, yageneye abanyamakuru, M.Irene yavuze ko ashingiye ku ntego za kompanyi ya “M. Irene Entertainment” n’isesengura ryakozwe “MIE yifuje kumenyesha abakunzi bayo ndetse n’umuryango mugari wa muzika ko guhera ku wa 7 Nyakanga 2021 ibaye ihagaritse ibikorwa byose yakoranaga n’abahanzi Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas.”

Ally Soudy avuga ko hari abagiye mu matwi Vestine na Dorcas

M.Irene ntiyatangaje impamvu zatumye atandukana n’aba bahanzikazi yatangiye gufasha kuva mu 2020, ariko “mu minsi iri imbere” azavuga impamvu yahagaritse imikoranire n’aba bakobwa bakiri ku ntebe y’ishuri.

Muri iri tangazo, M. Irene yashimye uburyo abakunzi b’umuziki bakiriye Vestine na Dorcas ndetse “n’uburyo mutahwemywe kubashyigikira mu rugendo rwabo rwa muzika batangiye.” Yizeza ko M. Irene Entertainment izakomeza guha ibyiza abakunzi bayo.

Kuri konti ye ya Instagram, biracyagaragara ko M. Irene ari umujyanama w’abahanzi Vestine na Dorcas ndetse na Niyo Bosco. Ni mu gihe, Konti ya Instagram ya Vestine na Dorcas yamaze kongerwaho hejuru M. Irene Entertainment.

https://www.instagram.com/p/CRBYKELhF-i/?utm_source=ig_embed&ig_rid=cbb0d294-7ec5-476c-ba55-d89157d87794

Muyoboke Alex ari mu bababajwe n’itandukana rya Vestine & Dorcas na M.Irene

Biracyari urujijo!

Hashize ukwezi kumwe hafunguwe konti ya Youtube iri mu mazina ya MIE Empire ikurikirwa (Subscribers) n’abantu ibihumbi 21. Iyi konti yamaze gushyirwaho indirimbo za Vestine na Dorcas; hariho indirimbo ‘Papa’ ya Vestine na Dorcas imaze kurebwa n’abantu batageze ku bihumbi umunani.

Hariho indirimbo ‘Adonai’ imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 250, hari kandi indirimbo ‘Isi’ ya Addy- B ndetse n’indirimbo ya Niyo Bosco yitwa ‘Ubutsinzi’. Aba bakobwa basanzwe bafite shene ya Youtube yitwa ‘Vestine na Dorcas’. Iyi shene iriho indirimbo ‘Nahawe Ijambo’ imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 3, hariho indirimbo ‘Papa’ iri hafi kuzuza ibihumbi 700.

Muyoboke Alex yababajwe n’iyi nkuru

Amashusho y’indirimbo “Adonaï” baherutse gusohora ntabwo ari kuri iyi shene ya Youtube yabo ahubwo yashyizwe kuri Shene ya M. Irene Empire. Iyi shene yabo inariho indirimbo z’abandi bahanzi bagiye basubiramo mu bihe bitandukanye. Mu gihe cy’umwaka bari bamaze bakorana, M Irene yafashije aba bakobwa gusohora indirimbo eshatu ziri kuri Album yabo ya mbere.

Related Posts