Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2021 yayoboye umuhango wo gutanga ipeti ku banyeshuri 721 barangije mu ishuri rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera, abo banyeshuri bakaba bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant ribinjiza mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye.
Ni umuhango waranzwe n’amashusho abereye ijisho, ibikorwa by’akarasisi n’ibindi bitandukanye kandi byose biri ku murongo usanzwe uranga imikorere y’ingabo.
Aya ni amwe mu mafoto yaranze uwo muhango: