Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Amafoto yagaragaje Meddy ari gutemberana n’imbwa yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi cyane nka Meddy, ari mu bayoboye muzika Nyarwanda kubera ubuhanga n’igikundiro agira mu bakunzi ba muzika. Amafoto ye usanga akundwa na benshi bakayasamira hejuru. Kuri ubu yashyize hanze amafoto yerekana ko ari gutemberana n’imbwa benshi bayisamira hejuru nk’iyabashimishije.

Kuva uyu mwaka watangira, Meddy yagiye yerekana amafoto ye mu bihe bitandukanye, izo foto zose zagiye zivugwaho na benshi, gusa ifoto ari kumwe n’imbwa niyo ifite abantu benshi bayitanzeho ibitekerezo ugereranije n’izo yashyize hanze kuva muri Mutarama kugeza magingo aya.

Mu mpera z’umwaka wa 2020, ni bwo Meddy yaherukaga gushyira hanze ifoto ikavugisha benshi cyane kurenza izindi yakomeje gushiraho, icyo gihe yerekanaga umukunzi we Mimi ari kumutera imitoma, amurata ubwiza no kwishimira kumwita umukunzi we. 

Meddy ubu wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagiye kuri Instagram yiyerekana ari kumwe n’imbwa maze ku ifoto ayiherekeza amagambo make ati: “American Bully With a Rwandan Boy”, aha tugenekereje yashatse kuvuga ati; “Imbwa y’Inyamerika hamwe n’Umuhungu w’Umunyarwanda”.

Bamwe bahise bamenya ko uyu muhanzi akunda imbwa, hari n’uwitwa Adpriradukunda wasabye ubushakashatsi ku kuba abantu bamaze gutera imbere batangira kugura imbwa cyane. Twavuga ko muri Amerika, no mu bindi bihugu byiganjemo abazungu, usanga gutunga imbwa ari ikintu kimaze kufata indi ntera byamaze no kwinjira mu muco, dore ko kwinjira mu rugo ukaburamo imbwa biba ari igitangaza.

Ni mu gihe muri Afurika cyane mu Rwanda, ntabwo kuzitunga babishyira imbere cyane dore ko mu myaka yashize hari ibice bimwe na bimwe byo hanze ya Kigali nka Nyanza, Nyaruguru n’ahandi bigeze gutanga itegeko ryo kwica imbwa. Ahanini byari uko hari imbwa zarwaraga ibisazi zikarya abantu kandi na banyirazo batazwi, ariko ubu imbwa zirakingirwa, ziba zizwi na banyirazo bazwi kandi zihabwa uburere ugasanga zizi ubwenge butangaje.

Meddy uyoboye muzika nyarwanda yagaragaye ari kumwe n’imbwa.

Related Posts