Umuryango w’abanyeshuri b’impunzi z’abanyekongo biga muri kaminuza ya Oakwood (OCRS) iherereye muri leta ya Albama muri leta zunze ubumwe za Amerika, washyize hanze itangazo kumunyeshuri uzahiga abandi mu manota meza munkambi zirimo abanyekongo arizo; Kiziba, Gihembe, Nyabiheke na Mugombwa. Umunyeshuri uzarusha abandi amanota meza kubagiye gusoza icyiciro rusange mu mwaka wa 2021 muri buri nkambi azahabwa amahirwe yo kwishyurirwa na OCRS imyaka yose itatu ya Advenced level nukuvuga guhera mu mwaka wa 4 kugeza mu mwaka wa 6.
Bimwe mubyo azirushyurirwa harimo Amafaranga y’ishuri, igikapu atwaramo imyambaro, amafaranga y’urugendo, imyambaro y’ishuri, ibiryamirwa, ibikoresho by’isuku, amakayi n’amakaramu ndetse nibindi..
Rikaba ari itangazo ryasinyweho kuri 14 Nyakanga 2021 n’umuyobozi wa Oakwood Congolese refugee students (OCRS) TUYISHIME Elisee uherereye muri America muri Leta ya Arbama.
About Post Author
Gad Izabayo
Gad IZABAYO Author and the creator of Gad tv show and the Founder of Kigalisight.com.