Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Amakipe 6 yo muri Premier League ndetse nayo muri Serie A yamaze gusezera muri Super League

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Nyuma y’iminsi itatu havuzwe European Super League amakipe icyenda yamaze gusezera muri iri rushanwa kubera abafana bayo.

Amakipe atandatu yo muri Premier Leageu ndetse nandi makipe atatu yo muri Serie A yari abanyamuryango fatizo ba European Super League yamaze gusezera muri iri rushanwa nyuma yaho abafana bayo bayokeje igitutu.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 18 Mata, nibwo amakipe 12 arimo 6 yo mu Bwongereza Manchester United, Manchester City, Chlesea, Arsenal, Liverpool na Tottenham Hotspurs, atatu yo mu Butaliyani AC Milan, Juventus na Inter Milan ndetse n’atatu yo muri Espagne ari yo FC Barcelona, Real Madrid na Atletico Madrid yatangaje ko zashinze irushanwa ryayo ndetse bakaba ari abanyamuryango nshingiro.

Iri rushanwa rikaba ryaragombaga kuba rigizwe n’abanyamuryango shingiro 15 aho byari biteganyijwe ko Bayern Munich na Paris Saint Germain zizamo ariko zikaba zari zitarasubiza. Byari biteganyijwe ko iri rushanwa rizajya rikinwa n’amakipe 20 ariko 5 akaba azajya aba yatumiwe.

Uyu muryango ukaba uyobowe Florentino Perez usanzwe ari perezida wa Real Madrid.

Kuva iri rushanwa ryatangazwa ryateje impagarara kumpande zombi , kugeza naho Minisitiri w’intebe w’ubwongereza ahagurutse akavuga ko bazakora ibishoboka byose iri rushanwa ntirizakinwe .

Si ibyo gusa kuko n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi ‘UEFA’ yatangaje ko ikipe izarikina nta rindi rushanwa ryo ku mugabane w’u Burayi izakina ndetse izakurwa no muri shampiyona iwayo, abakinnyi bazarikina bakaba bashobora kutazemererwa kongera gukinira ibihugu byabo nk’uko babyumvikanye na FIFA.

Sibyo gusa nk’amakipe yo muri Premier League yashyizweho igitutu n’abafana bayo bavuka badashaka ko amakipe yabo yitabira imikino ya European Super League.

Kwkubitiro ikipe ya Chelsea niyo yivanye muri aya marushanwa aho yagize iti :“nk’uko byatangajwe muri iri joro, Chelsea yatangiye gutegura uburyo yava muri Europen Super League ku mugaragaro kandi mu buryo bwemewe.”

Macnehster City yakurikiyeho igira iti :”Manchester City yakwemeza ko mu buryo bwemewe yatangiye gahunda zo kuva mu mushinga warimo utegurwa wa Super League.”

Manchester United nayo yakurikiyeho ivuga iti :”Manchester United ntizakina European Super League. Twimvise twitonze abafana bacu, leta y’u Bwongereza n’abandi bafatanyabikorwa. Turakomeza gukorana n’abandi mu muryango wa ruhango kugira ngo haboneke umuti urambye w’ibibazo uyu mukino urimo guhura nabyo.”

Kwikura muri iri rushanwa bikaba byakurikiye iyegura ry’uwari umuyobozi wungirije muri iyi kipe, Ed Woodward umwe mu bari bashyigikiye European Super League,akaza kuri uyu mwanya ubwo shampiyona y’uyu mwaka izaba irangiye.

Arsenal mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yagize it :”Nyuma yo kubumva n’umuryango mugari wa ruhago, nyuma y’iminsi mike tukaba twikuye muri European Super League. Twakoze ikosa turarisabira imbabazi.”

Liverpool nayo iti :” Ikipe ya Liverpool yakwemeza ko uruhare rwacu muri gahunda ziteganijwe zo gushinga European Super League rwahagaritswe.”

Tottenham Hotspurs iti :”twakwemeza ko mu buryo bwemewe twatangiye gahunda zo kuva mu itsinda ririmo ritegura gushyiraho European League.”

Amakuru ava mu gihugu cy’Ubutaliyani ni uko InterMilan , Juventus na AC Milan zamaze gufata icyemezo cyo kuva muri iri rushanwa bakarisigira amakipe yo muri Espagne yanze kuva ku izima ngo yumvikane na UEFA

Related Posts