Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Amalon yanyomoje ibiri mu ibaruwa imusezerera muri 1K Entertainment ya DJ Pius

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Umuhanzi Amalon yatangaje ari we wanditse asaba kuva muri 1K Entertainment bitandukanye n’ibaruwa yagiye hanze igaragaza ko bamusezereye.

Tariki 15 Mata 2021 nibwo hagiye hanze ibaruwa yasinywe n’ubuyobozi bwa 1K Entertainment, bumumenyesha ko butifuza kongera amasezerano bari bafitanye yagombaga kurangira muri Nzeri.

Mu kiganiro Amalon yagiranye na KISS FM, yavuze ko 1K batamusezereye nk’uko babyanditse mu ibaruwa, ahubwo ngo ni we wari wasabye ko bamureka akagenda.

Ati “Nibo babyifuje se buriya? Ubwo se wakwifuza kubura Amalon? Njyewe nasabye gusezera baranyemerera, ntabwo ari bo babinsabye. Mu ibaruwa bari kwandika bavuga ko ubusabe bwanjye bwemewe.”

Amalon avuga ko nyuma yo kuva muri 1K Entertainment, ubu ari bwo agiye gukora umuziki mu buryo bumworoheye kurushaho.

“Bigiye kohoroha cyane kurushaho, njyewe ndi umuririmbyi ikintu cya mbere ngiye gukora ni ukuririmba indirimbo nziza icya kabiri si ukuvuga ngo 1K yananiwe imirimo bakoraga n’undi yayikora.”

Uyu musore yemeza ko 1K ari nk’umuryango we kandi ko DJ Pius uyiyobora azakomeza kumubera umujyanama no mu buzima busanzwe.

Amalon kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo yise Tequila yakozwe la Li John  ukorera muri Story Cast Records.

Amalon avuga ko ari we wasabye kuva muri 1K Entertainment
Related Posts