Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Angalisho indirimbo ihimbaza Imana mururimi rwigiswahiri Lynda Phoebe yashyize hanze kunshuro yambere.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Nkuko bisanzwe indirimbo zihimbaza imana zigenda zinyura benshi cyane batandukanye zikanabahindurira ubuzima ninako abahanzi bazo bagenda baba benshi ,haba abavuye mumakorari baririmbagamo bakiririmbira kugiti cyabo, cyangwa se bamwe bakaririmba kubera icyo Imana yabakoreye bakayishima babinyujije mundirimbo.

BARUME Linda amazina ye bwite uzwi kumazina ya Lynda Phoebe ukunda cyane abahanzi kandi unabakuraho urugero nka Christine Shusho ukomoka mugihugu cya Tanzania  ndetse na Tonzi. Lynda nawe abinyujije mu mpano ye yo kuririmba yashyize hanze indirimbo ihimbaza Imana mu rurimi rwigiswahiri aho yaririmbye agira ati ANGALISHO bishatse kuvuga ngo Uramenye.

Lynda abajijwe n’umunyamakuru wa kigali sight inyungu akura mukuririmba cyane cyane zo guhimbaza Imana yatangaje ati “kumenyekanisha ubutumwa bwiza bw’Imana kwisi yose abataramenya Imana bakamenya ko ibaho kandi yumva inakora ntanyungu yaruta ibyo”

Lynda yifuza kuzagera kure cyane hashoboka isi yose ikabimenya ko koko Imana ibaho cyane ko yamukoreye byinshi mubuzima kuva akiri umwana ari naho yatangiriye kugaragaza ko afite impano yo kuririmba muri chorare yabagamo. Abajijwe impamvu yahisemo kuririmba igiswahiri yatangaje  ko aricyo abonamo ibitekerezo cyane kuruta muzindi ndimi.

ANGALISHO bisobanuye uramenye mumagambo agize indirimbo ni Uramenye mugenzi wanjye ntukicuze kandi uracyafite igihe umwanya w’imbabazi kugira ngo wihane.  Muri make iravuga ko hari abantu benshi basigaye bavanga Imana nibyisi byadafite aho bahagaze bagakorera Imana nisi nyamara nibatisubiraho ngo bihane batazicuza kandi ubu bagakwiye kubireka nakihana kuko haracyari igihe cy’imbabazi, akaba aricyo ishatse kuvuga muri make.

Kanda hano urebe ANGALISHO YA Lynda Phoebe

Related Posts