Ange ni izina rihabwa umukobwa cyangwa umuhungu rifite inkomoko mu Kilatini ku izina Angelus risobanura intumwa.
Bamwe bandika Ange, Angel, Angela, Angele, Angella, naho mu Kigereki bakandika Angelos
Bimwe mu biranga Ange
Ni umuntu uhorana amakenga ku bantu bose, usanga nta muntu apfa kwizera, agorana mu guhitamo inshuti bazabana cyangwa inshuti z’inkoramutima.
Aba ashaka ko yakorana cyangwa yagendana n’abantu bitwara nka we , uko abayeho n’abandi akaba ariko babaho.
Ni umuntu ureba kure, uzi guhanga udushya ndetse uzi no kwisobanura cyangwa kuvugira mu bantu benshi.
Ni umuntu usa n’utuje ariko ukunda no gusamara, ahitamo umwuga umwe akawukora kandi akawishimira.
Iyo agiye mu kintu runaka ashoramo imbaraga ndetse n’amafaranga, abandi bantu baramwubaha cyane ariko akunda kugirana amakimbirane n’abantu bakuru kuko atita ku muco na zakirazira.
Iyo yiyemeje ikintu aragikora, yanga ibintu bisondetse kandi yubahiriza inshingano afite.
Ni umuntu ugira umutima woroshye kandi ikintu cyose arakibika muri we ntapfa kwibagirwa niyo cyaba ari ikintu gito abandi bakwibagirwa.
Ni umuntu udapfa kwemera amakosa aba yumva ko ibyo yakoze aribyo kuko ahora yifitiye ikizere.
About Post Author
Gad Izabayo
Gad IZABAYO Author and the creator of Gad tv show and the Founder of Kigalisight.com.