Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Australia:Inzu yabo yatwawe n’umwuzure nyuma y’igihe gito bakoze ubukwe.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Inzu y’umugabo n’umugore bo muri leta ya New South Wales muri Australia yatwawe n’imyuzure yaje giturumbuka ku munsi ubundi wari kuba uwo gusezerana kwabo.

Abaturanyi bari bumiwe bafashe amashusho y’iyo nzu y’ibyumba bitatu byo kuraramo yubatse mu iforoma (modeli) ya kera, ubwo yarimbukaga ikagenda yibirandura mu mugezi wa Manning, wuzuye kubera imvura nyinshi.

Abandi bantu babarirwa mu bihumbi batuye mu bice by’ibibaya muri Sydney babwiwe ko bishobora kuba ngombwa ko bava mu ngo zabo.

Uyu mujyi urimo kwibasirwa n’imyuzure ya mbere ikaze ibayeho mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, mu gihe imvura ikomeje kugwa.

Abategetsi baburiye ko hashobora kubaho “imyuzure ishyira ubuzima mu kaga ije by’ako kanya”, mu gihe bititezwe ko amazi agabanuka mbere yuko ku wa kane hagera.

A local resident and his dog are brought to safety by a State Emergency Service rescue team in the midst of widespread flooding and severe weather across the state of New South Wales, in Sydney, Australia, March 21, 2021
Kuri iki cyumweru, umuturage w’i Sydney yarokowe akurwa mu myuzure ari kumwe n’imbwa ye

Inzu zirindwi z’ubutabazi bwihuse zafunguye imiryango hakurya y’iyo leta. Gladys Berejiklian, Minisitiri w’intebe wa leta ya New South Wales, yavuze ko mu gace ka Mid-North Coast ko muri iyo leta hari kuba “ikintu kibaho rimwe mu myaka 100”.

Warragamba Dam, isoko y’ingenzi y’amazi akoreshwa muri Sydney, ikomeje kurengerwa, ibintu bibaye ku nshuro ya mbere mu myaka myinshi ishize.

Iyo nzu byayigendekeye gute?

Sarah Soars na Joshua Edge bari bamaze igihe bakodesha iyo nzu iri ahitwa Mondrook, mu majyaruguru ya Sydney, kandi byari biteganyijwe ko ku wa gatandatu basezeranira ku nkombe z’umugezi imbere y’iyo nzu.

Floodwater completely submerges the backyards of properties on Ladbury Ave, in Penrith, New South Wales, Australia, 21 March 2021.
Ingo zarengewe n’imyuzure mu mujyi wa Penrith

Bari bamaranye imyaka icyenda. Ubu barimo kubana n’umuryango. Ntabwo bari bari mu nzu ubwo yatwarwaga n’iyi myuzure.

Amagambo ya Peter Bowie, umwe muri ba nyir’iyo nzu, yasubiwemo n’igitangazamakuru ABC cyo muri Australia avuga ati: “Urebye yagiye ireremba nkaho ari ubwato bw’inzu, inzu yose uko yakabaye, nta kivuyeho”.

Yongeyeho ati: “Yagiye yihuta cyane. Yagiye hafi kilometero imwe ntakirayivaho, 100%. Iyi nzu yagize gutya irahaguruka irareremba imanuka ku mugezi”.

Ikarita ya Australia
Related Posts