Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

AGARUTSE AGIRA ATI “AYABASORE”_IGISIGO GISHYA JUNIOR RUMAGA YASHYIZE HANZE

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Junior Rumaga umusore ukomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe mu busizi nyarwanda yashyize ahagaragara igisigo gishya yise “ayabasore” igisigo gikubiyemo amagambo abasore bakoresha ahanini bashaka kwigarurira umutima wumukobwa cyane cyane iyo bari gutereta benshi bakunze kuyita “imitoma.Umwumvise kuri radiyo cyangwa ahandi utamubonye wagira ngo ni umugabo w’igikwerere cyangwa undi ufite imyaka myinshi ugereranyije n’iyo afite. Ni umusore uganira asa nk’uvuga make ariko iyo mutindanye utangira kumva ubuhanga bwe bitewe n’amagambo yuje ubwenge ye.

uwumva ikigisigo yumvamo ubuhanga budasanzwe bwuyu musore kuburyo uwumva ikigisigo aryoherwa nitonde ritanaze ry’amagambo agize iki gisigo aryoheye amatwi.

Uyu musore yavukiye Umutakara na Nyamagana kwa Nangingare mu Ruhango. Nyuma umuryango uza kwimukira mu Marangara i Muhanga ari naho uyu munsi uba. Gusa uyu musore akaba aba i Kigali kubera impamvu zibyo akora.

Amashuri abanza yayize mu Rwunge Rwisunze Mutagatifu Dominiko i Mbuye (URG) mu Ruhango, icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye akiga mu iseminari nto y’i Kansi , icya kabiri cy’ayisumbuye akiga mu Rwunge rw’abisunze Mutagatifu Yozefu mu Birambo bya Gashari aho yize Ubugenge , Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB) . yasoje amashuri yisumbuye mu 2017.

Ubu yiga muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Kigo Nderabarezi aho yiga Ubumenyamuntu n’Ubugororangingo. Ari mu mwaka wa nyuma wa kaminuza.

Amaze kwamamara mu bisigo birimo ‘Wumva ute?’, ‘Unbreakable promise’, ‘Nzoga’, ‘Ivanjiri’, ‘Umugore si umuntu’, ‘Bikwiye kwigwaho’, ‘Tugane iwacu’ aheruka gushyira hanze n’ibindi byinshi.

AYABASORE IGISIGO CYA JUNIOR RUMAGA

 

Related Posts