Umuhanzi Bahati wo gihugu cya Kenya arashinjwa n’abantu batandukanye kuba yariganye agace gato k’indirimbo y’umuhanzikazi wo mu Rwanda Butera Knowless we abyita ishyari.
Bahati uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri Kenya aherutse gushyira hanze alubumu yise Love Like This.
Imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi alubumu ni iyitwa Pete Yangu yakoranye n’umuhanzikazi Nadia Mukami, bivugwa ko inyirikirizo yayo yayibye mu ndirimbo Pekee Yangu ya Butera Knowless.
Aho bivugwa ko izi ndirimbo zisa ni aho Bahati aririmba ngo “Pete Yangu” hasanishwa n’aho Butera Knowless aririmba ngo “Pekee Yangu”.
Uretse kuba amagambo avugitse kimwe no mu miririmbire bijya gusa neza.
Bahati yanditse kuri Instagram ye avuga ko abanyeshyari ari bo bashaka guhindanya isura y’alubumu ye kuko ikunzwe cyane.
Ati “Ni ibisanzwe ko iyo uri uwa mbere, uwa nyuma akugirira ishyari, akakwanga kuko abatiyumvisha impamvu ari wowe Imana yahisemo. Numvise ko hari abantu batangiye gusebya alubumu yanjye bitewe n’uko batiyumvisha uburyo ikunzwe.”
Ishimwe Clement wakoze indirimbo Peke Yangu yabwiye HOSE ikinyamakuru cya Radio Kiss Fm ko byumvikana cyane ko Bahati yiganye iyi ndirimbo ya Knowless, ariko ntibatekereza kuba bamwishyuza cyangwa kumusaba ibindi bisobanuro.
Ati “Birumvikana cyane niba byumviswe n’abantu batari abanyamuziki, uwi umunyamuziki noneho wabyumva ute. Umuziki ni ibyishimo nta bintu birebire ni ukumureka akiberaho.”
SRC: Hose.rw
About Post Author
Gad Izabayo
Gad IZABAYO Author and the creator of Gad tv show and the Founder of Kigalisight.com.