Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Brazil: Abakinnyi 4 n’umuyobozi w’ikipe baguye mu mpanuka y’indege ubwo bajyaga gukina

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Umuyobozi w’ikipe ya Palmas Futbol n’abakinnyi bayo bane, baguye mu mpanuka y’indege ubwo bari mu nzira berekeza mu gace ka Goiania.

Palmas Futbol ikina icyiciro cya 4 mu gihugu cya Brazil, ubwo yerekezaga mu mukino w’igikombe cya Copa Verde, bari bafitanye n’ikipe ya Vila Nova indege yaje guhanuka ihitana abakinnyi bane ndetse n’umuyobozi w’iyi kipe. 

Mu itangazo Palmas Futbol yashyize hanze, ritangaza ko Perezida w’ikipe Lucas Meira, uwari utwaye indege Pilot Wagner ndetse n’abakinnyi bane Lucas Praxedes, Guilherme Noe, Ranule ndetse na Marcus Molinari aribo baguye muri iyi mpanuka y’indege. 

Iyi ndege yakoze impanuka ku iki cyumweru tariki 24 Mutarama 2021, ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka, ariko hakomeje gukorwa iperereza.

Src: inyarwanda.com

Related Posts