Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Bruce Melodie akomeje kwanikirwa na bagenzi be bahanganye mu matora ya ‘The Choice Awards’

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Ibyumweru hafi bitatu birashize amatora atangiye mu irushanwa rya ‘The Choice Awards’, ibihembo bizahabwa ababa mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda. Kuba ibi bihembo bizatangwa na Isibo TV Bruce Melodie afitemo ijambo, ntibikuyeho ko akomeje kwanikirwa n’abo bahatanye mu matora ari kubera kuri Internet.

Bruce Melodie uhatanye mu byiciro byinshi kurusha abandi mu bihembo bya ‘The Choice Awards’, akaba umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe, nta cyiciro na kimwe abakunzi be baramugaragariza urukundo kurusha abo bahatanye.

Mu cyiciro cya ‘Best Male Artist of the year’, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, yari ku mwanya wa wa kabiri n’amajwi 924 arushwa na Mico The Best ufite 2948.

Mu kindi cyiciro uyu muhanzi ahatanyemo cya ‘Video of the year’, indirimbo Saa moya ntabwo yorohewe na Bon ya Davis D.

Kugeza ubwo twandikiga iyi nkuru, Bon ya Davis D yari iri imbere n’amajwi 426 mu gihe Saa moya ya Bruce Melodie yo yari ifite 343.

Usibye ibi byiciro bibiri, no mu bindi ntibyoroshye. Mu cyiciro cya ‘Best Female Artist of the year’ Alyn Sano ayoboye bagenzi be barimo abamubanjirije mu muziki.

Amajwi ye 1359 atumye ayobora icyiciro ahuriyemo na Aline Gahongayire, Butera Knowless, Marina na Clarisse Karasira.

Mu cyiciro cya ‘Actor of the Year’, Ndayizeye Emmanuel uzwi nka Nick Dimpoz ayoboye bagenzi be bitwaye neza mu gukina filime n’amajwi 2282.

Mu bakobwa bitwaye neza mu gukina filime ‘Actress of the year’, Mukayizere Djaria Nelly uzwi nka Kecapu niwe uyoboye bagenzi be n’amajwi 4870.

Mu bigaruriye imbuga nkoranyambaga ‘Influencer of the year’, Junior Giti uzwi mu gusobanura filime ayoboye bagenzi be n’amajwi 4171.

Mu bahanzi bakorera umuziki hanze y’u Rwanda ‘Diaspora artist of the Year’, Meddy niwe uyoboye abandi bahanzi n’amajwi 619.

Mu cyiciro cy’abatunganya amashusho y’indirimbo ‘Video director of the Year ‘, Fayzo niwe uyoboye bagenzi be n’amajwi 2527.

Mu bavanga imiziki by’umwuga, ‘DJ of the year’, Dj Diallo ayoboye bagenzi be bahatanye n’amajwi 2585. Mu gihe mu cyiciro cy’abahanzi bakizamuka, Papa cyangwe ari we uyoboye abo bahatanye n’amajwi 1834.

‘The Choice Awards’ ni ibihembo bitegurwa n’ikipe y’abanyamakuru bakora ikiganiro ‘The Choice’ barimo Phil Peter, M. Irene na Moses Iradukunda.

Mu ibaruwa ISIBO TV iherutse gushyira hanze, batangaje ko ibirori byo guhemba ababaye indashyikirwa mu mwaka ushize byari biteganyijwe ku wa 31 Mutarama 2021 byimuriwe mu bihe biri imbere nubwo hatatangajwe itariki.

Ubuyobozi bw’iyi televiziyo bwibukije abakunzi b’umuziki gukomeza gutora abahanzi bihebeye banabibutsa ko amatora azarangira tariki 25 Gashyantare 2021.

Amatora ari gukorerwa ku rubuga rwa internet www.thechoicelive.com. Abazahiga abandi bazahabwa ibihembo bidaherekejwe n’amafaranga ariko nayo ashobora kuzajya atangwa mu minsi iri imbere.

DJ Diallo niwe uyoboye aba Dj muri The Choice AwardsFayzo ahagaze bwuma mu majwi yo kuri internet mu cyiciro cy’abatunganya amashusho y’indirimboMu bigaruriye imbuga nkoranyambaga, Junior Giti ari imbere mu majwi yo kuri internet

Kecapu niwe ukomeje gutorwa cyane mu bakobwa bitwaye neza muri filime zo mu RwandaMeddy niwe ufite amajwi menshi mu bahanzi bakorera umuziki hanze y’u RwandaNick Dimpoz ari imbere mu majwi, yamaze kwanikira bagenzi be bahatanye mu bagabo bitwaye neza mu gukina filimeMu cyiciro cy’abahanzi bakizamuka, Papa Cyangwe niwe uri imbere mu majwiIndirimbo ‘Bon’ ya Davis D niyo yanikiye izindi zihataniye igihembo cy’izifite amashusho mezaMu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka, Mico the best ni we uyoboye abandi mu majwi

Related Posts