Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

‘Butter’,ku isi ‘Waah’, muri Afrika Rwanda ni ‘My Vow’: Amateka y’indirimbo zaciye agahigo ko kurebwa cyane mu gihe gito kuri Youtube

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Youtube mu gihe imaze hari indirimbo zagiye zibica bigacika mu kurebwa cyane mu gihe gito. Ku isi hose aka gahigo kakaba gafitwe n’indirimbo yitwa ‘Butter’ ya BTS, muri Afrika ni iyitwa ‘Waah’ ya Diamond Platnumz Ft Koffi Olomide naho mu Rwanda ni ‘My Vow’ ya Meddy.

Youtube, urubuga rucurizwaho amaashusho n’amajwi wanabasha kubikaho amakuru yawe ari mu mafoto mu buryo bwiza, kuva rwabaho rwagiye ruhindurira ubuzima abatari bacye yaba mu gutambutsa amakuru mu buryo bwihuse no mu buryo bwo kwinjiza amafaranga.

Muri iki gihe inkundura y’imbuga nkoranyambaga igenda irushaho gufata indi ntera ni ko hari abahanga mu mikorere y’uru rubuga bagenda barwandikiraho amateka by’umwihariko ugasanga abamenyekana cyane ari abakora umuziki kuko ari kimwe mu bigize ubuzima.

Wabishaka utabishaka uba ugomba kumva umuziki kuko aho unyura mu bitaro n’ahandi hose waba uri yewe no mu nzu y’imbohe ntiwabura kuwumva, umucungagereza uzamubona afite utwuma yumviramo umuziki burya kandi n’inyoni zigira umuziki mwiza wa mu gitondo nk’uko abahanga babihamya.

Jin, Suga, J-Hope, RM, Jimin, V na Jungkook bahuriye mu itsinda Bangtan Boys rifite agahigo ko kugira indirimbo yarebwe inshuro nyinshi mu gihe gito ku isi kuri Youtube

 

Diamond Platnumz ni we uyoboye abahanzi muri Africa kuri Youtube

Muri Afrika, Diamond Platnumz ni we ufite agahigo ko kuba indirimbo Waah ariyo yarebwe n’abantu bagera kuri Miliyoni mu gihe cy’amasaha 8 agahigo yambuye mugenzi we ukomoka muri Nigeria, Davido wari ufite agahigo k’indirimbo ye yitwa Fem yarebwe na Miliyoni mu masaha 9.

My Vow indirimbo ya Meddy niyo yesheje umuhigo wo kugira abayirebye mu gihe gito mu Rwanda.

Mu Rwanda, Meddy akaba ariwe ufite aka gahigo ku ndirimbo ‘My Vow’ yagiye hanze mu ijoro ryo kuwa 22 Gicurasi 2021 mu gihe cy’isaha ikaba yari imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 50 mu masaha atandatu, ibihumbi 100 mu masaha 13, ibihumbi 200 mu masaha 18, naho mu masaha 24 (umunsi umwe) yari imaze kurebwa n’abantu bagera ku bihumbi 600. Niwe muhanzi wa mbere mu Rwanda uciye aka gahigo. Iyi ndirimbo ikomeje no kuzamuka mu bayireba ari nako abantu benshi bakomeza kumukurikira kuri shene ye ya Youtube no ku zindi mbuga nkoranyambaga akoresha.

Related Posts