Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Byafashe indi ntera urukundo rurashyushye nyuma yo gukundanira kuri Instagram bahujwe na The Cat Babalao

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Mu Rwanda ndetse no mubindi bice hirya no hino kwisi, imbugankoranya mbaga bikomeje gukoreshwa cyaane ndetse no gukundwa nabantu benshi cyane cyane nka instagram, facebook,tweeter watsapp nizindi zitandukanye. Kuri ubu instagram ikomeje gukundwa nabantu batari bake, cyane cyane urubyiruko aho bamwe basigaye banakundanira kumurongo cyangwa se bakandikirana bagahana amafoto namashusho bamara gushimana bakemeranya kujya murukundo batarahura imbonankubone.

Mu minsi ishije icyamamare kizwi na bose kuri instagram mugihugu cy’u rwanda ndetse no mu burundi gikunze kwiyita The Cat Babalao yakoze ikiganiro kuri Instagram kiri kuba ako kanya bizwi nka Live agikorana numurundikazi uzwi nka Nellaneth  aho baganiye amasaha arenga hafi 3 nyuma Nella aza kubwira the cat babalao ko hari umuhungu mwiza yihebeye uba muri Uganda.

The Catbabalao akibyumva ati munyereke, umukobwa ajya kuri Instagram ye areba amafoto yumusore avuga ko yakunze amaso ye meza ko niyo yamusaba ko babyarana yabyemera. Nella Neth aba mu gihugu cya Sweden ni umubyeyi w’umwana umwe ndetse yabyaranye n’umuzungu.

Ghulam speed

Ghulam Speed umusore watwaye umutima wa NellaNeth akaba ari umusore w’uburanga ndetse akaba akunzwe cyane gusa ahanini akaba akunzwe nabakobwa dore ko abenshi bamwandikira bamusaba kubabera umugabo. Gusa kurubu bivugwa ko yaba yagiye murukundo hammwe na nellaneth bahuriye kuri instagram.

Live ya instagrsm

Nyuma y’uko The cat babalao avuye kumurongo Ghulam speed yahize aza live asigara aganira na Nellaneth urukundo rutangira ubwo amubwira ibyo akunda kurya, indirimbo akunda kumva, umuhanzi akunda, amereka gym munsu yabo amereka na pisine bazoganamo kuva ubwo Nellaneth amwemerera urukundo

 

Nkuko tubisanga kurukuta rwa Instagram Nelleneth na Ghulam speed bahaye abakunzi babo umwanya wo kubabaza ibibazo bifuza maze bibanda cyane cyane kurukundo rwabo nabo batazuyaje babasubiza ko bakundana kandi ko ari umugore n’umugabo.

Ghulam Speed yasabwe kwerekana ifoto y’umugore we
yerekana amashusho ya Nellaneth

Nellaneth yagaragaye ashimira the Cat Babalao kubwo kumuhuza numuhungu yihebeye we ubwe numutima we wose kandi akba ari umuhungu ufite ibyo yifuza ko afite amafaranga ndetse akaba afite n’uburanga. Ghulam speed akaba yemera ko Nellaneth ari umugore we ndetse Nellaneth akaba nawe abihamya.

Kuri ubu Ghulam speed ari kubarizwa muri Africa Yepfo akaba afite abamukurikirana bagera ku 37.9k Mugihe Nellaneth afite abasaga 122k bamukurikiran kurukuta rwe rwa Instagram bakaba bamaze gukundana kuburyo umwe asigaye yita undi umugore we ndi nawe akamwita umugabo we.

Related Posts