Igisirikare cya Chadcyatangaje ko Perezida Idriss Déby Itno yapfuye azize ibikomere nyuma yo kurasirwa ku rugamba mu minsi ishize.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko ibyavuye mu matora by’agateganyo bigaragaza ko yatsindiye manda ya gatandatu yiyamamarije.
Aya matora yabaye mu bihe ubutegetsi bwe bwari busumbirijwe n’inyeshyamba.
Ingabo za Chad zikomeje kurwana n’inyeshyamba zagabye ibitero ku murwa mukuru N’Djamena.
Kuri Televiziyo ya leta umuvugizi w’ingabo General Azem Bermandoa Agouna yatangaje ko mu minsi ishize Maréchal Idriss Déby Itno yarasiwe ku rugamba n’inyeshyamba mu gace ka Kanem mu majyaruguru.
Déby Itno wari ufite imyaka 68, yari ku butegetsi kuva mu 1990.
Igisirikare cyahise gitangaza iseswa rya guverinoma n’inteko ishingamategeko, n’Ishyirwaho rya leta y’inzibacyuho.
Iyo nzibacyuho y’amezi 18 izayoborwa n’akanama ka gisirikare gakuriwe na Mahamat Idriss Déby, umuhungu wa Idriss Déby Itno, usanzwe ari jenerali mu ngabo za Chad.
Gusa umwalimu muri kaminuza akaba n’umusesenguzi wa politike Dr Evariste Ngarlem Toldé yabwiye BBC ko ibyo igisirikare cyakoze binyuranyije n’itegekoshinga rya Chad.
Itegekoshinga rivuga ko iyo perezida adahari, umukuru w’inteko ishingamategeko ari we ujya ku butegetsi, agategura amatora we atagomba kubamo umukandida, nk’uko Bwana Ngarlem abivuga.
BBC
About Post Author
Gad Izabayo
Gad IZABAYO Author and the creator of Gad tv show and the Founder of Kigalisight.com.