Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

CHAN 2020: Congo yongeye kurwaza Covid-19 abakinnyi 4 n’umutoza mukuru.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Nyuma yo kugarura abakinnyi batanu bari basanzwemo Covid-19 mu mukino wa mbere, mu ikipe y’igihugu ya Congo Kinshasa na none abandi batanu barimo n’umutoza Frorent Ibenge banduye Covid-19.

Ku mukino ufungura irushanwa rya CHAN ku ruhande rw’ikipe ya DR Congo, hari handuye abantu bantu bagera kuri 5 barimo Issama Mpeko & Kinzumbi Phillipes ba TP Mazembe, Mercey Ngimbi na Rajabu Atuka ba Maniema Union, Luzolo Nsita wa AS Vita Club na Léon Makanzu Nziuki ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba Kongo  Kinshasa, gusa byarangiye itsinze igihugu cya Congo Brazzaville igitego kimwe ku busa. 

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane nibwo hasohotse ibipimo bigaragaza uko abakinnyi ba Congo bahagaze mbere y’uko bajya mu kibuga, gusa ibipimo byagaragaje ko abakinnyi bane ba Congo n’umutoza mukuru barwaye coronavirus. 

Muri abo bakinnyi harimo  umuzamu wa mbere wa Congo, Ley Matampi, umukinnyi wo hagati Doxa Gikanji, Guy Serge Mukumi Mulamba, na Andy Bikoko Lobulka, kongeraho umutoza mukuru Frolent Ibenge.  Kuri uyu mugoroba DR Congo ikaba yakinnye umukino wayo wa kabiri n’igihugu cya Libya aho byanganyije kimwe kukindi bikayihesha amahirwe yo gukomeza icyiciro gikurikira, Kuko iyoboye itsinda n’amanota ane igakurikirwa na Niger ifite abiri.

uko bihagaze kugeza ubu Mu itsinda B nyuma y’imikino ibiri.

Related Posts