Claude ni izina rifite inkomoko mu Kilatini ku izina Claudius, Claudus rikaba risobanura ufite ubumuga cyangwa se ucumbagira.
Bimwe mu biranga ba Claude
Akunda gusaranganya n’abandi byaba amafaranga, ubumenyi, n’uburambe afite mu bintu runaka.
Claude, ni umuntu ugira impuhwe, wibanda ku bikorwa bifasha abandi.
Aho ari hose, Claude aba ari umuyobozi aho kuba umuyoborwa, yiyumvamo kuyobora maze agahita yiha inshingano.
Ni umuntu ugira intego kandi akazigenderaho, ashyira mu bikorwa icyo yiyemeje gukora icyo byaba bimusaba cyose.
Ni umuntu ugira umwete ariko rimwe narimwe akaba umunyamahane cyane, ashobora kukuvumbukana ukumirwa.
Ni umuntu wubaha ababyeyi be kandi akita ku bana be cyane mu kubaha ikinyabupfura.
About Post Author
Gad Izabayo
Gad IZABAYO Author and the creator of Gad tv show and the Founder of Kigalisight.com.