
Cristiano Ronaldo washoboye kugera ku bitego 100 mu ikipe ya Juventus,bivugwa ko atameranye neza na bagenzi be bakinana nyuma y’aho mu minsi ishize aherekejwe na Perezida w’ikipe kujya kureba imodoka ihenze cyane yaguze.
Ikinyamakuru La Gazzetta dello Sport cyo mu Butaliyani kivuga ko uyu mukinnyi yatumye muri Juventus haza umwuka mubi kubera ko abakinnyi bagenzi be badahabwa agaciro nkako ahabwa kandi adakina wenyine.
Kuwa mbere w’iki cyumweru,Ronaldo ntiyakoze imyitozo na bagenzi be kubera ko yahawe ikiruhuko cyo kujya gufata imodoka ye ya Ferrari Monza yaguze miliyoni 1.4 ndetse kubera ko iyi modoka yihariye cyane yagiye kuyifata ku ruganda rukora izi modoka ahitwa Maranello.
Uyu mukinnyi watwaye Ballon d’Or 5 yaherekejwe na Perezida wa Juventus,Andrea Agnelli na Chairman akaba na CEO wa Exor witwaJohn Elkann.
Uku gutoneshwa gukabije kwa CR7 kwatumye bamwe mubo bakinana bagira ishyari ahanini kuko bon ta gaciro bahabwa kandi bitangira ikipe.
Bamwe ngo batekereza ko uyu mukinnyi ahabwa ubwigenge bukabije ndetse bivugwa ko uyu mujinya wiyongereyeho uwo gutsindwa na AC Milan ibitego 3-0 mu cyumweru gishize.
Nubwo ibyo byose biba byavuzwe, Cristiano Ronaldo aba yibereye mu isi ye yo gutsinda ibitego kuko yatsinze igitego cya 100 muri Juventus bimugira umukinnyi wa mbere ku isi utsinze ibitego 100 mu makipe 3 atandukanye.
Ronaldo w’imyaka 36 yakoresheje umutwe atsinda Sassuolo igitego cyatumye yuzuza ibitego 100 mu mukino bayitsinzemo ibitego 3-1.Umukinnyi Paulo Dybala nawe yagize ibitego 100 muri Juventus gusa we bimutwaye imyaka myinshi.