Nepomseni Uzwi kwizina rya DJabless akaba ari umuhanzi mujyana ya HipHop Kuri ubu nyuma yo gushyira indirimbo hanze yise Warambabaje agiye gusohora indi ndirimbo nundi muhanzi uba kumugabane wa America T Starboy.
Mukiganiro yagiranye na Gad umunyamakuru wa GAD TV SHOW yatangaje byinshi aho yagize ati ” umuziki ndawukunda cyane ariko kubera kubura ubushobozi ubushobozi buhagije bituma ntagera aho nifuza kugera ariko nkakomeza guhatiriza gake gake bizageraho bikunde.”
DJabless abarizwa mu Nkambi ya Kiziba mu karere ka karongi ari naho akorera umuziki we aho yatangiye ari muto ariko bitewe n’ubushobozi ndetse n’ubuzima abayemo akaba ateragera aho yifuza kugera gusa nkuko yabitangaje, yifuza kugera kure hashoboka akaba icyamamare nka Riderman umuraperi wo Mu Rwanda afatiraho urugero.
Indirimbo WARAMBABAJE yakorewe kwa Jimmy Click umunyamakuru akaba na producer ikaba ari indirimbo DJabless yiyandikiye we ubwe ndetse akanayiririmbira muri HipHop nziza cyane iryoheye amatwi. Ikaba ari indirimbo ye yambere ashyize hanze vuba ndetse akaba yizeza abakunzi be ko azagerageza uko ashoboye kose akabagezah umuziki bifuza kugeraho.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA DjaBless.
About Post Author
Gad Izabayo
Gad IZABAYO Author and the creator of Gad tv show and the Founder of Kigalisight.com.