Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

DRC: Abanyarwanda barenga 100 batawe muri yombi.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Kugeza ubu umwuka ntabwo umeze neza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu minsi ishize nibwo Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangaje ko inyeshyamba za FDLR zifatanyije n’ingabo za leta ya Congo zashimuse abasirikari babo babiri.

Ryavugaga ko “Ingabo za FARDC hamwe na FDLR  zatatse RDF ku mupaka wacu abasirikari babiri b’ingabo z’u Rwanda bari ku burinzi bagashimutwa”.

Uyu munsi tariki ya 30 Gicurasi 2022 amakuru arimo gucicikana avuga ko abandi banyarwanda 150 baba Masisi mu gace ka Rubaya batawe muri yombi.

Nta kintu bazira cyiratangazwa kandi ibihugu byombi ntacyo biravuga kuri iki kibazo.

Umunyamakuru Oswakim Oswald wa Radio na TV 10 ahamya ko yahawe amakuru ko aba banyarwanda bafashwe.

 

 

Masisi ni agace gatuyemo abanyarwanda benshi yemwe n’abavuga uririmi rw’ikinyarwanda.

Ibi bibaye nyuma y’aho Congo yahagaritse ingendo z’indege ya RwandaAir mu kirere cyayo mu rwego rwo gufatira u Rwanda ibihano by’ubukungu.

RDC ishinja u Rwanda ko rurimo gufasha umutwe w’inyeshyamba za M23 zirimo kurwanya leta Kinshasa.

U Rwanda ruvuga ko nta nyungu rufite mu gufasha M23.

Src: Kigali Up

About Post Author

Related Posts