Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

‘Dunda ubwonko’ inzoga imenyerewe mukarere ka Gicumbi, hafashwe 17 barikuyinywera murugo rwahinduwe akabari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Ku mugoroba wa tariki ya 12 Nyakanga ahagana saa tatu z’ijoro Abapolisi bakorera mu Karere ka Gicumbi, sitasiyo ya Rutare bafatiye abantu 17 mu rugo rwa Ntezimana w’imyaka 37 banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. 

Bafatiwe mu Murenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kiziba, Umudugudu wa Rwingwe, Ntezimana yari yarimuriye akabari mu rugo atuyemo n’umuryango we, ari naho hafatiwe bariya bantu 17.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Minani yavuze  ko ku mugoroba wa tariki ya 12 Nyakanga abaturage batanze amakuru ko kwa Ntezimana himuriwe akabari. Abapolisi bagiyeyo basanga koko hariyo akabari abantu barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yose.

Ati ”Tukimara kumenya ayo makuru twagiye mu rugo rwa Ntezimana ahagana saa tatu z’ijoro, igihe ingendo ziba zitemewe (Curfew). Twahasanze abantu 17 barimo kunywa inzoga na yo itemewe ikunze kwitwa “Dunda Ubwonko”.”

SP Minani avuga ko nyiri urugo (Ntezimana) yahise acika hafatwa umukozi we wamucururizaga izo nzoga witwa Tuyisenge Donati w’imyaka 19.

Yashimiye abaturage batanze amakuru ariko agaya bariya barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Ati ”Bariya bantu bari barenze ku mabwiriza menshi yo kurwanya COVID-19. Kubera ko utubari tutemewe bafashe urugo baruhindura akabari byongeye na ko gacuruza inzoga zitemewe mu Rwanda, bari barengeje amasaha yo kuba bageze mu ngo zabo, nta  gapfukamunwa bari bambaye nta n’intera yari hagati y’umuntu n’undi.”

Yakomeje avuga ko urebye ahantu barimo kunywera izonga ubwaho hakorohereza icyorezo cya COVID-19 gukwirakwira bitiwe n’ukuntu bari begeranye kandi hashyushye.

Abafashwe bahise bajyanwa ku biro by’Umurenge wa Nyamiyaga kugira ngo baganirizwe ku bukana bw’icyorezo cya COVID-19 n’uko barushaho kukirinda. Nyuma inzego zibishinzwe zabaciye amande, bajyanwa mu kato kugira ngo bapimwe harebwe ko hatarimo abanduye COVID-19.

Nyiri urugo aracyashakishwa ariko  uwacuruzaga inzoga ari we Tuyisenge yaciwe amande angana na Frw 100, 000 ndetse afungwa iminsi 7 nk’uko amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu Karere ka Gicumbi abiteganya.

 

Related Posts