Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

FIFA yemeje isubikwa ry’igura ry’abakinnyi bashya mu Rwanda

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

we, amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda yari yemerewe ibyumweru bibiri byo kongeramo abakinnyi bashya.

Gusa, kubera ko Shampiyona yahagaze tariki ya 11 Ukuboza 2020 hamaze gukinwa imikino itatu gusa, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasabye FIFA ko yakwimura icyo gihe cyo kwandikisha abakinnyi bashya.

Ku wa Gatanu, FERWAFA yamenyesheje amakipe ko FIFA yamaze kwemeza ubusabe bwayo, bityo igihe cyo kwandikisha abakinnyi bashya baguzwe muri Werurwe, kimuriwe ku yandi matariki azamenyeshwa.

Yagize iti “ Tugendeye kuri email FIFA yatwoherereje ku wa 10 Werurwe 2021 itwemerera guhindura igihe cyari giteganyijwe cyo kwandikisha abakinnyi mu gice cya kabiri cy’umwaka w’imikino wa 2021 […] twari twasabye ko mu rwego rwo gufasha amakipe icyo gihe kizakoresha ubwo shampiyona izaba isubukuwe;”

“Tubandikiye tubamenyesha ko igihe cyo kwandikisha abakinnyi (second registration period) cyari giteganyikwe kuva tariki ya 15 Werurwe 2021 kugeza tariki ya 29 Werurwe 2021 gisubitswe. Tuzabamenyesha ikindi gihe muzabamwemerewe.”

Kugeza ubu ntibiramenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izasubukurirwa, ariko hari icyizere ko byamenyekana muri uku kwezi mu gihe imikino yaba ikomorewe amakipe akemererwa gusubukura imyitozo.

Kuki u Rwanda rwari rwahawe ibyumweru bibiri gusa muri Werurwe?

Ubusanzwe buri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryemerewe ibyumweru 16 mu mwaka w’imikino bigenewe kwandikishamo abakinnyi bashya.

FERWAFA yakoresheje ibyumweru 12 bya mbere mu igurwa ry’abakinnyi ku makipe yari azi ko azakina Icyiciro cya Mbere muri uyu mwaka wa 2020/21 hagati ya 16 Kanama n’iya 7 Ugushyingo 2020.

Ibindi byumweru bibiri byakoreshejwe ku makipe abiri yatsindiye kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere mu mikino ya Play-offs yo mu Cyiciro cya Kabiri yabaye mu Ugushyingo. Yemerewe kongeramo abakinnyi hagati ya tariki ya 21 Ugushyingo n’iya 4 Ukuboza 2020. Bivuze ko hasigaye ibyumweru bibiri gusa.

Inkuru bifitanye isano: Uko buri kipe yiyubatse mbere yo gutangira Shampiyona ya 2020/21

Mu Ugushyingo, Rayon Sports yasinyishije Jean Vital Ourega watiwe muri TP Mazembe

Related Posts