Guit Guevara ubusanzwe Amazina ye bwite ni Janvier IRAGABA. Ni umunyarwanda wavukiye mu ntara y’uburasirazuba, Akarere ka Rwamagana. Yavutse Taliki ya 10 Nzeri 2000. Ni ukuvuga ko ubu uyu mwaka azuza imyaka 21 muri Nzeri 2021.
Yize amashuri abanza ku kigo cya Espior Primary School I Rwamagana nyuma akomereza ayisumbuye mu ishuri rya Petit Seminaire St Kizito Zaza, aho yahize imyaka 6 yose, asozanya impamyabushobozi iri mu rwego rwa A2 mubyerekeranye n’Ibinyabuzima Ubutabire n’ubumenyi bw’isi bizwi nka Biology Chemistry and Geography mu ndimi z’amahanga.
Kurubu Akomeje amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Izayi busogo I Musanze, mu byerekeranye na Food Science and Technology mumwaka wa2
mukiganiro yagiranye na kigalisight kugendo rwe muri muzika yagize ati”Natangiye muzika ubwo nigaga mu wa 1 muri Petit Seminaire St Kizito Zaza. Nkimara kuhagera 2013 ubwo icyo gihe nibwo nahise ngana ishuri rya muzika ryafashaga kuburyo bwihariye abana bashakaga kuzamura impano yabo mu muziki ariko bwari uburyo bwa Classical Music(Maitre de Chant). Naje gukomeza mbifatanya no kwiga guitar aho nashakaga kuzajya ndirimba ariko nanacuranga. Naje gutangira ibyo guhimba indirimbo zange ubwo ku ishuri nigagaho bansabye ko mbahimbira indirimbo nkumuntu Uzi umuziki muri class yabo icyo gihe nakoze indirimbo 3 ariko ziri muburyo bwanditse ku manota Classical Music”.
yakomeje agira ati”Nyuma nakomeje kugerageza guhuza impano yo kuririmba no gucuranga cyane cyane mu gusubiramo indirimbo za Kera izabaga zigezweho mu Rwanda no hanze. Twaje gushinga Band hamwe na Bagenzi bange twigaga kuri icyo kigo noneho Iba imbarutso yo kurushaho gukunda umuziki cyane”.