Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Hakozwe inkweto zifite amaso n’ubwenge zizajya zambarwa n’abafite ubumuga bwo kutabona bakamenya ibiri imbere yabo nibura muri Metero 4-AMAFOTO

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Imyaka n’imyaniko irihiritse, abafite ubumuga bwo kutabona bitabaza inkoni yera ibayobora mu rugendo, ubu noneho hakozwe inkweto zitangaje zifite amaso yewe n’ubwenge bw’ubukorano aho zizajya ziyobora uzambaye, zikamufasha kumenya ibiri imbere muri metero 4.

Isosiyete ya Tec-Innovation yo muri Otirishiya (Austria), niyo yakoze aka gashya, ikaba iherutse gushyira ahagaragara inkweto zifite ubwenge bw’ubukorano mu gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona, zakozwe n’umugabo uzwi nka InnoMake. Izi nkweto zirimo utuntu tumeze nk’amaso 2, areba imbere ku buryo ahari imbogamizi zihabona.

Izi nkweto zifite amaso, iyo umuntu uzambaye ahuye n’undi muntu, zirasona zikamubwira ko ari umuntu, yaba agiye kugonga igikuta zikamuhagarika. Akarusho kandi biba byiza iyo uzambaye afite telefone ikoresha Bluetooth kuko nazo zifite Sisitemu ya Bluetooth, zihuzwa na Telefone hanyuma zikajya zitanga amakuru ku mbogamizi, uzambaye akumva telefone imusabye ko ahagarara cyanwa akamenya icyo ahuye na cyo.

 

Markus Raffer, umwe mu bashinze Tec-Innovation, yabwiye TechXplore ko ibyuma bya Ultrasonic ari byo biri ku mano yinkweto aho byereka umuntu utabona inzitizi agiye guhura nazo. Izi nkweto zerekana ibiri imbere y’umuntu nibura muri metero 4. Izi nkweto kandi iyo bwije zicana amatara ku buryo zibona neza ibiri imbere zikabwira uzambaye ikijya mbere.


Izi nkweto zifite amaso 2, iyo bwije zicana itara

 
Izi nkweto kandi ntabwo zitinya amazi ngo akuma kariho kabe kapfa

 

Related Posts