Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Hope Ikora ukomoka muri DR Congo arashaka kuba Depite muri Amerika yatangaje ibyo azafasha Iowa na EAC n’inama ze ku rubyiruko

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Muri Leta ya Iowa yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hateganyijwe amatora y’Abadepite azaba muri Kamena n’Ugushyingo, 2022. Abazatorwa bazaba bafite Manda y’imyaka ibiri. Twaganiriye na Hope Ikora umunyamerikakazi ukomoka muri DR Congo mu bwoko bw’Abanyamulenge ushaka kuba Depite muri Leta ya Iowa.

Esperance Hope Ikora yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Katanga, ariko ababyeyi be bakomoka mu Minembwe. Avuga ko ari uwo mu misozi miremire y’i Mulenge uvuka mu muryango w’abana 8. Yavutse iwabo bifashije dore ko abo mu muryango bose bari boroye inka, akura anywa amata buri uko ayashatse. Nyuma yaje kuba mu buhunzi kuva ubwo yari afite imyaka 8 y’amavuko, asharirirwa n’ubuzima, ariko bwaje guhinduka nyuma yo kubona ubuhungiro muri Amerika ari na yo mpamvu ashaka kwitura iki gihugu.

Hope Ikora afite ababyeyi bombi. Arubatse akaba afite umwana umwe (1). Atuye mu Mujyi wa Des Moines muri Leta ya Iowa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amazemo imyaka 7. Ni igihugu yagezemo mu 2015 ari impunzi aho yari ahunze intambara yaberaga iwabo muri Congo. Iyi ntambara imaze imyaka irenga 20 yibasira ubwoko bw’Abanyamulenge. Mu mwaka wa 2021 ni bwo Ikora yahawe ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umunsi yabuhereweho avuga ko ‘utazibagirana’ mu buzima bwe kuko byari ibyishimo bisendereye.

Ubu, arashaka kuba Umudepite muri Iowa muri Amerika akabera ijwi abanya-Iowa n’abandi baturage bo mu bihugu binyuranye ku Isi bari mu bibazo bitandukanye by’umwihariko abo mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Uyu mubyeyi ushaka guhindura byinshi bitari ku murongo muri Leta ya Iowa, yakuriye mu buhunzi muri Afrika y’Iburasirazuba. Amashuri abanza yayize muri EP Munanira, ayisumbuye ayiga muri Zawadi ya Rais Uvira. Muri Kaminuza yize ibijyanye n’Ikiganga muri UNIGOM G1-G3, gusa yageze muri USA ahindura amasomo “ubu ndi muri Ministry”.

Esperance Hope Ikora amaze imyaka 7 atuye muri Amerika

InyaRwanda.com ikinyamakuru cyahano Mu Rwanda yagiranye ikiganiro cyihariye na Esperance Hope Ikora uvuga indimi enye adategwa ari zo Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili n’Ikinyamulenge; ushaka kuba Umudepite muri Leta ya Iowa. Yavuze ko mu bwana bwe, yakuze akunda gukurikira amakuru kuri Televiziyo y’ibyabaga bigezweho ku Isi, agashimishwa cyane no kubona abagore bari muri Politike, abandi ari Abadogiteri. Ibi byatumye agambirira muri we gutera ikirenge mu cyabo.

Nyuma yo kugera muri Amerika, yaje kumenya ko amarembo akinguye ku muntu wese ushaka kwinjira mu Nteko, ni ko gutanga kandidatire ye. Hope Ikora ufatira icyitegererezo kuri Shirley Anita Chisholm wabaye umugore wa mbere w’umwirabura watorewe kujya muri Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1968, yatubwiye ko abarizwa mu Ishyaka ry’Abarepubulikani. Yinjiye muri iri shyaka kubera ko yasanze rigendera kuri byinshi bihuye neza n’ibyo nawe yemera.

Mu matora y’ibanze ari kuba ku rwego rw’amashyaka, abakandida batanu (5) barimo umugore umwe ari we Hope Ikora ndetse n’umugabo umaze imyaka 6 (Manda eshatu) mu Nteko ya Iowa, ni bo bahatanye mu guhagararira iri shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko ya Iowa. Uzahiga abandi azahatana mu matora rusange n’undi uzaba uhagarariye ishyaka ry’Abademokarate.

Hope Ikora avuga ko “USA igira urwego ruri Federal na State Level kandi umubare ugenwa n’uko Population ingana. Ishyaka rigira umubare ungana n’abatsinze amatora.” Muri aya matora azaba tariki 07 Kamena 2022, Hope Ikora uhatanye n’abagabo bane, avuga ko afite amahirwe yo gutorwa kuko yasohotse agakora, akerekana imigambi ye nk’uko aherutse kubitangariza BBC ati: “Ntabwo bazampitamo kuko ndi umugore gusa cyangwa bo ngo babahitemo kuko ari abagabo gusa…ndimo gukora kandi nizeye ko ibizavamo ari byiza.”

Avuga ko gukura arenganyirizwa mu gihugu cye cya DR Congo biri mu byamusunikiye kujya muri Politike. Ati: “Nakuze nkunda abantu, nkunda n’ubutabera, ariko nkura ndengana mu gihugu cyanjye kandi ntekereza ko politike yagize uruhare runini muri iryo rengana ryanjye. Rero ngeze hano muri iki gihugu nifuje kwiga kumenya byinshi kuri politike, kandi kumenya politike ni ukuyikora.” Yatangaje ko muri Amerika yahasanze ibintu bitari byiza bituma yanzura “gushyiramo ijwi ryanjye n’imbaraga zanjye ngo mpindure ibyo ntashimye”.

Ku rubuga rwe rwitwa hope4iowa.com yanyujijeho imigabo n’imigambo ye y’ibyo azakora igihe yatorerwa kuba Umudepite. Hope Ikora yavuze ko gutorwa byamufasha kwitura Amerika byinshi byiza yamukoreye we n’umuryango we. Ati “Mfite inshingano kandi ndashaka kugira icyo nanjye mpa igihugu n’abaturage bakoreye byinshi umuryango wanjye”.

Mu byo ashyize imbere harimo guharanira ko Amerika igendera ku ndangagaciro za Gikristo nk’uko byahoze ndetse n’ababyeyi bakagira uruhare mu myigire y’abana babo. Ati “Nkiri umwana, nasomye byinshi kuri Amerika. Uburyo yashingiye ku ndangagaciro za gikristo. Uburyo abantu bari bafite ubwisanzure. Uburyo Ivugurura rya mbere ryarinze ubwisanzure bwo kuvuga no kwisanzura mu idini”.

“Uburyo Ivugurura rya kabiri ryemerera abantu kwirinda bo ubwabo, imiryango yabo n’ibintu byabo. Umuryango wanjye wageze hano byihuse. Ndi gushaka kugira ngo nkomeze kurengera ubwo bwisanzure, kugira ngo ndebe ko ababyeyi bakomeza kugira uruhare mu myigire y’abana babo, kugira ngo abaturanyi bacu bakure kandi bafite umutekano”.

Ikora yizeye intsinzi kuko yahagurutse agakora akanereka abantu imigabo n’imigambi ye

Avuga ko Amerika yabaye ibyiringiro by’Isi yose kubera gutanga amahirwe, kugabanya imisoro, n’indangagaciro za Gikristo. Arifuza ko bisigasirwa ndetse bikongererwa imbaraga.

Ati “Nzazana ijwi ritandukanye mu nzu ya Iowa (Inteko ya Iowa), kandi nkomeze imigenzo y’indangagaciro za gikiristo zo kubaka imiryango ikomeye, kurengera uburenganzira bw’abanya-Iowa, gutanga amahirwe, kugabanya imisoro kugira ngo imiryango ibashe gutunga byinshi mu rugo, uburezi bugizwemo uruhare n’ababyeyi, ibyo byatumye aha hantu haba ibyiringiro by’isi”.

Kuba Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’Ishyaka ry’Abademokarate riri ku butegetsi muri Amerika, bashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina, abihinduza ibitsina (Transgender) no gukuramo inda, kandi ibi byose bikaba bitari mu ndangagaciro za Gikristo yimirije imbere, InyaRwanda.com yamubajije niba atari ‘urugamba rukomeye’ agiye kurwana na rwo.

Mu gusubiza iki kibazo, Hope Ikora yagize ati “Yego ni byo nubwo bimeze gutyo ntabwo inyishyu ari uguceceka ahubwo ni ugukomeza tukabereka tunabasaba ko babihagarika kandi tuka enforce amategeko atuma bitaguma kwiyongera muri capability zacu (mu bushobozi bwacu)”.

Kuba ashaka ko Amerika igendera ku ndangagaciro za Gikristo, birahura no kuba nawe ari Umukristo nk’uko yabitangarije InyaRwanda.com. Asengera mu Itorero ryitwa Eternity church, akaba akunda cyane icyanditswe cyo muri Bibiliya mu gitabo cya Zaburi 8:1-5 havuga ngo:

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa Gititi. Ni Zaburi ya Dawidi. Uwiteka Mwami wacu, erega izina ryawe ni ryiza mu isi yose! Washyize icyubahiro cyawe hejuru y’ijuru. Akanwa k’abana bato n’abonka wagahaye gukomeza imbaraga zawe, gutsindisha abanzi bawe, kugira ngo uhoze umwanzi n’uhōra inzigo. Iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoki zawe, n’ukwezi n’inyenyeri, ibyo waremye, umuntu ni iki ko umwibuka, cyangwa umwana w’umuntu ko umugenderera?.

Hope Ikora ushyize imbere ‘Slogans’ enye ari zo Umuryango, Uburezi, Ubwisanzure ndetse n’Icyizere, avuga ko ibyo azakora byose naramuka abaye Umudepite bizaba bishamikiye kuri izo Nkingi enye. Asobanura Inkingi yubakiyeho, yavuze ko “Nk’umuntu w’umwimukira, umuryango ni wo musingi w’ibintu byose”.

“Uretse nanjye w’umwimukira, umuryango ni umusingi wa buri kintu cyose. Iyo byapfuye mu muryango, n’ahandi bigenda bigira ibibazo bitandukanye. Nk’umuntu w’umwimukira utaragize amahirwe yo kwigira mu gihugu cye ngo abe stable, numva [uburezi] ari cyo kintu cyonyine nasigaranye. Ibindi byose, amatungo, twarabitaye turabisiga, ariko uburezi aho ugiye hose urabujyana”.

Ikora avuga ko kwisanzura cyangwa se kwishyira ukizana ari ingenzi cyane ku batuye Isi. Avuga ko ushobora kuba uri mu muryango ufite n’amashuri menshi ariko nta bwisanzure ufite, ibi bikakuviramo kubura amahirwe runaka. Ku bw’ibyo avuga ko azaharanira ko abanya-Iowa n’abandi bose bagira ubwisanzure. Yavuze kandi ku cyizere (bihuye n’izina rye Hope), avuga ko buri wese akeneye kutitakariza icyizere mu buzima, kabone n’ubwo waba uri guca mu bintu bikomeye cyane.

Esperance (uwa kabiri uhereye ibumoso) arasaba abagore n’abakobwa kwigirira icyizere

Hope Ikora ukomoka muri Afrika y’Iburasirazuba (EAC) ihoramo ibibazo binyuranye, intambara, ihohoterwa, ubukene n’ibindi, yabwiye INYARWANDA ko najya mu Nteko ya Iowa azavuganira EAC na Afrika yose muri rusange. Ati “Ni byo koko nk’uko mubizi USA ni yo itegetse isi. Duteganya kuzakora ibyo twemerewe n’amategeko mu kwinjiramu bibazo biri mu Karere k’Ibihugu by’Ibiyaga bigari ndetse na Africa yose”.

Abajijwe niba hari icyo abaturage bashobora kumufasha muri aya matora ahatanyemo, yagize ati “Nk’uko mubizi ‘campaign’ iragutse cyane, rero abantu ni bo babikora. Ibisabwa byose kugira ngo ‘campaign’ ibe successful (igende neza)”.

Ku bijyanye n’ibyo yazafasha Afurika dore ko Barack Obama n’abandi banyuranye bashinjwa kuba barayitereranye, Hope Ikora yivugira ko “Kuba turi muri iki gihugu (Amerika) ntibikuraho ko kavukire yacu ari Afrika y’Iburasirazuba, ariko umuntu wese akora ibiri mu bushobozi bwe, ibyo tuzashobozwa gukora byose tuzabikora. Ntidufite impungenge nyinshi kubera ko twizeye ko tuzabishobora (…)”.

“Hano iyo utowe, hari inzego ugeramo hari n’izindi udashobora kugeramo, hari ibintu ushobora gukora hari n’ibindi udashobora gukora. Rero mu bintu byose dushobora kuba tuzaba twemerewe gukora ibizatuma imibereho y’abantu b’iwacu imera neza tuzabikora. Kandi na none twari twaratangiye kubikora mu gihe tutari twatorwa aho twakoze ubukangurambaga mu kugaragariza Iowa ibiri kubera muri Kivu y’Epfo, icyo ni ikintu kimwe twemerewe gukora kandi tuzakomeza gukora”.

Muri Leta zose zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abakandida ku mutwe w’Abadepite no mu wa Sena batorwa hashingiwe ku mbibi z’uturere (Districts) tw’izo Leta. Inteko ya Iowa Imitwe yombi, Abarepubulikani (ishyaka Hope Ikora abarizwamo) bahasanganywe ubwiganze, kandi bamwe mu basanzwe mu mitwe yombi barimo kwiyamamariza manda nshya. Hope Ikora urimo kwiyamamaza bwa mbere, azahatana mu karere kiswe ‘District 46’ karimo uduce twa; Grimes, Urbandale na Dallas County.

Amatora y’ibanze y’abagomba guhagararira buri shyaka muri Leta ya Iowa azaba tariki 07/06/2022. Amatora rusange y’uzahagararira amashyaka mu Inteko ya Iowa azaba tariki 08/11/2022. Hope Ikora arasaba abantu kumushyigikira muri iki gikorwa arimo. Yasabye abakorerabushake gutanga impano buri umwe uko ashoboye bakanabisangiza inshuti zabo kugira ngo ibikorwa bye byo kwiyamamaza bigende neza cyane. Kanda HANO kugira ngo umushyigikire.

Hope natsinda amatora azaba abaye umwirabura wa mbere ubaye Depite muri Iowa

Hope Ikora natsinda amatora akinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Iowa, azaba aciye agahigo ko kuba umwirabura wa mbere ubaye Umudepite muri iyi Leta ndetse azaba abaye umwimukira wa kabiri wanditse aya mateka kuva mu mwaka wa 2014. Umwimukira wabigezeho bwa mbere ni umuzungu ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde. Ikora wivuga ati “Ndi umukongomani wo mu bwoko bw’abanyamulenge”, gutorwa kwe avuga ko bizaba ari inyungu ku bagore n’abakobwa bose by’umwihariko kuko bizabatinyura bakumva ko nabo bashoboye.

“Ikintu kinini nakora ku mugore cyangwa se ku mwana w’umukobwa wese, ni ugukuraho inzitizi zituma abakobwa batagera ku cyo bashaka”. Ikora aganira na VOA. Yatanze impanuro ku bana b’abakobwa, ati “Ndasaba ko umwana w’umukobwa wese yakumva ko niba nahaguruka nkatanga kandidatire yanjye ndi umunyafurikakazi, impunzi, umubyeyi,…ibyo ngibyo bitume uwo mwana w’umukobwa aho ari hose, uwo mumama, yumva ko ijwi rye rifite akamaro, ijwi rye rifite umwihariko umunsi azahaguruka akarikoresha, rizazana impinduka”.

Yanavuze ko ari uruhare rwa buri umwe mu kurwanya irondaruhu rikunze kugaragara muri Amerika n’ahandi. Avuga ko ibiganiro n’ubukangurambaga ari byo bizahindura byinshi kuko ikandamizwa ry’abanyafurika ahanini ryagiye rihabwa intebe n’amategeko yagiye ashyirwaho mu bihugu bitandukanye. Aramutse agiye mu Nteko ishyiraho amategeko muri Amerika, avuga ko yakora uko ashoboye agatanga umusanzu we mu kurwanya irondaruhu rikorerwa abirabura. Anavuga ko yaharanira ko abagore babona imyanya myinshi mu nzego z’ubuyobozi kuko uyu mubare ukiri hasi muri Amerika.

Hope Ikora yasabwe n’umunyamakuru wa INYARWANDA kugira impanuro aha urubyiruko rwose muri rusange abasaba ikintu gikomeye. Yavuze ko bakwiriye gutegura ejo habo ndetse abasaba gushyira umutima wose ku byo bakunda kurusha ibindi, kandi bagahitamo ubuzima. Aragira ati: “Rubyiruko, mube mu byo muri gukora bizabyara umusaruro. Tegura ejo heza h’ubuzima bwawe, shaka ibyo ukunda kandi ubikore, hitamo ubuzima”.

Kwiyamamaza mu Nteko ya Leta ya Iowa, akenshi bisaba kuba ubarizwa mu ishyaka, ukagaragara mu bikorwa binyuranye by’iryo shyaka, hanyuma Leta ikaguha urwandiko ruzasinywaho n’abantu nibura 50 hamwe n’imyirondoro yabo bakemeza ko bakuri inyuma. Iyo basuzumye iyo myirondoro bagasanga abo bantu basanzwe bari kuri Lisite y’itora, kandidatire yawe iba yemewe. Buri shyaka rikora amatora rigashaka uzariserukira ari nayo matora Hope Ikora azahatanamo tariki 07/06/2022.


Hope Ikora arashaka kuba Depite muri Iowa

Hope abarizwa mu Ishyaka ry’Abarepubulikani rishyigikiye ko Amerika yagendera ku ndangagaciro za Gikristo

Hope Ikora avuga ko natorwa azahindura byinshi muri Iowa akanabera ijwi EAC

Src: inyarwanda

About Post Author

Related Posts