Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Huye: akurikiranweho gusambanya umwuzukuru we

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umugabo w’imyaka 59 ukekwaho gusambanya umwana muto.

Amakuru avuga ko uyu mwana ari uw’imyaka 14 y’amavuko.

Uyu musaza yari amubereye sekuru, ndetse bivugwa ko uyu mwana abana n’ubumuga bwo kutavuga neza.

Ni icyaha cyakozwe ku itariki 18 Nyakanga 2021 mu Kagari ka Kabona, Umurenge wa Kinazi, Akarere ka Huye.

Bivugwa ko uwo mugabo yafashe uwo mwana amujyana mu cyumba ku buriri yegekaho urugi atangira kumusambanya.

Ubwo yumvaga nyina aje kumushaka, uyu mugabo yahise amuvaho amusiga mu cyumba ari naho bamusanze, abajijwe yemera ko yarimo kumusambanya.

Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri 25 hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Related Posts