Abakoresha imoso bagize hagati y’10% na 15% by’abatuye isi bose.
Abakoresha imoso bahita bigaragaza iyo bari hamwe n’abakoresha indyo bitewe n’uburyo bifata butandukanye n’ubwabakoresha indyo. Hashize igihe kitari kirekire cyane, ubwo abakoresha imoso bafatwaga nkaho ari ubumuga, kuberako batabasha gukoresha indyo ariyo abantu benshi ku isi bakoresha.
Tugiye kubabwira ubudasa bw’abantu bakoresha imoso.
10. Bifitemo guhanga udushya cyane
Umu Psychologue ukomoka mu Bwongereza Chris McManus wo muri kaminuza, Collèges de Londres, mugitabo cye yise Right-Hand, Left-Hand yavuzeko ubwonko bw’iburyo bw’abantu bakoresha imoso buba bukora cyane ndetse neza aribyo bituma bigiramo guhanga udushya byihuse cyane kurusha abandi.
9. Baba bafite ubushobozi bwo gukemura ikibazo kimwe munzira nyinshi zitandukanye
8. Baba bashoboye imikino
Kuba abakoresha imoso batsinda cyane kurusha abakoresha indyo mumikino byemejwe cyane n’ubushakashatsi bwakozwe n’abamenyi bakomoka muri Australie mu mwaka wa 2006, nuko bukaba Publiée muri Revue Neuropsychologie.
Kubakoresha imoso, basanze ko uruhererekane rw’amakuru mubice by’ubwonko rukorwa vuba vuba cyane ugereranije n’abantu bakoresha indyo. Ibi bibafasha kwakira amakuru byihuse ndetse no kuyabonera ibisubizo.
Ibyo rero nibyo bibafasha gukora ibintu bihuse mu mirimo yabo harimo nko mumikino.
7. Umujinya wabo ushira vuba kandi babasha kuwucururutsa byoroshye
Bitandukanye cyane n’abakoresha indyo, amarangamutima y’abakoresha imoso ahindurwa n’igikorwa kibera mugihe cy’iburyo bw’ubwonko bwe, ibi bikaba bitandukanye cyane no kubakoresha indyo
Bo usanga nta gikorwa nakimwe, cyangwa hari ibikorwa bike muri icyo gice cy’ibumoso bw’ubwonko bwabo, ibi bigatuma batabasha kugenga neza umujinya n’agahinda bafite.
Benshi mubamenyi mubya Neurones batekerezako byaba biterwa n’ikibazo cy’imiterere y’ubwongo, aribyo byerekana kutangana hagati y’ibice byombi by’ubwonko mu buryo bw’imikorere y’imitekerereze.
6. Baba abahanga mukurwana
Nkuko twabivuze kubijyanye n’imikino, abakoresha imoso baba bashobora kurwana cyane kubera gutekereza vuba cyane kugikorwa kurusha abakoresha indyo kubera bo bataba bafite ubwo buryo bwo kwihutisha amakuru budasanzwe.
5. Ubuzima bukomeye
Abantu benshi batekerezagako abakoresha imoso baba bashobora gufatwa n’indwara byoroshye cyane kurusha abakoresha indyo, gusa ibi siko bimeze.
Bo ahubwo bafite ubwirinzi bukomeye bituma bitoroshye ko barware indwara z’igifu.
4. Impanga zikoresha imoso hamwe n’indyo
Abakoresha imoso kenshi babyara abana b’impanga bakoresha amaboko atandukanye, aho umwe akoresha imoso undi akoresha indyo, ibi biba byerekana neza ko umwe mubabyeyi aba agomba kuba akoresha imoso.
3. Bitwara neza cyane
Kuba badakoresha igice cy’ubwoko gisa nicyabakoresha indyo mu kwakira amakuru cyangwa mukugenga amarangamutima yabo, abakoresha imoso baba bagira amarangamutima arenze kurusha abakoresha indyo, ibi bigatuma bigira uburyo bwihariye bwo kwitwara neza.
2. Kunywa Ibisindisha
Abakoresha imoso baba bashobora kunywa inzoga nyinshi ugereranije n’abakoresha indyo.
Ntabwo baba bashobora kugereranya cyane ingano y’inzoga baba bari bunywe, ibi bikaba byatuma basinda cyane, iyo ari ubwambere baba bashobora kwandika umunani.
1. Umunsi mpuzamahanga w’abakoresha imoso
Byatangijwe mu mwaka wa 1976, kuwa 13 Kanama ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abakoresha imoso.
Uwo munsi washyizweho mu rwego rwo gushishikariza abantu kumva uburenganzira bw’abakoresha imoso.