Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Ibyaranze SEKA LIVE Byari ibitwenge gusa (Amafoto)

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Nyuma y’igihe kinini abakunzi b’urwenya nta bwinyagamburiro, bongeye kwishima baramwenyura mu birori bya ‘Seka Live’.

 

Ni mu gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022.

Cyatumiwemo abanyarwenya batandukanye barimo abakizamuka bibumbiye mu cyiswe Gen z, iri tsinda ry’abanyarwenya riri gufashwa na Fally Merci urifata nk’irerero ku banyarwenya b’ejo hazaza.

Habanje abanyarwenya bakizamuka. Aba ntabwo bishimiwe cyane bitewe n’ubwoba no kwitinya.

Gusa bamwe basekeje benshi nka Joseph wavuze ukuntu yabonye Loyiso [Umunyarwenya wo muri Afurika y’epfo wari watumiwe] yakiriwe ku Kibuga cy’Indege i Kanombe na Arthur mu gihe we yari i Gisenyi agahita atega ashaka ko yahagera akakirwa n’abantu, yibwira ko yamera nka we ageze Nyabugogo yakirwa n’abamubaza ngo urerekeza he?

Uretse uyu, Fally Merci nawe yakiniye ku mubyimba DJ Pius amubwira ko indeshyo ye ingana n’igihembwe cya kabiri kubera ukuntu aba ari ikirekire.

Uyu musore yahanuye abakiri bato ababwira ati “Uzakore cyane ku buryo iwanyu batazajya birahira abana b’abaturanyi.”

Nkusi Arthur wari umushyushyarugamba we yateye urwenya avuga ko DJ Pius kubera uburebure, bibaye ngombwa ko akenera ‘pieces’ nk’uko imodoka bigenda byagorana.

Umunyarwenya Nimu Roger washimishije benshi we yaje ari mu ishusho y’umusore w’Umurundikazi ufite umukunzi w’umunyarwanda.

Uyu murundikazi ahabwa imodoka camera zikamufotora agahamagara polisi asaba ko basiba ifoto bamufotoye hanyuma akagenda akagaruka yambaye impuzu [imyenda] nziza akabishyura bakamufotora indi.

Umunyarwenya witwa Jody yaje ku rubyiniro aganiriza abari bitabiriye ageze aho ababwira ko ‘mu ijuru mu rubanza hari bamwe imanza zabo zizabera mu muhezo kubera ibyo bakoze’.

Umunya-Zimbabwe Carl Joshua yagereranyije indirimbo z’iwabo n’iz’ahandi avuga ukuntu usanga muri Afurika y’Epfo ubu hagezweho Ameno ageze aho bavuga ngo ‘you want to bamba?’ ashimisha benshi.

Yakurikiwe na Rusine mu gihe yamaze ku rubyiniro cyose byari ibitwenge kubera ko yisanisha n’abantu basinze kandi kuri we atari ko biri.

Akigera ku rubyiniro yagize ati “Nimuseka cyane ndabyibagirwa.”

Yakomeje atera urwenya ageze hagati abwira abazungu bari ahabereye igitaramo ngo agiye gukoresha ikiyarwanda gikomeye ubundi ibyo aravuga bibacange. Hari nk’aho yagize ati “Muribuka ukuntu ibintu byari bitaratubana ingutu?”

Loyiso Mandinga wamukurikiye yaranzwe no gusetsa abantu yifashishije ibindi bimenyetso birimo kuvugiriza.

Iki gitaramo cyasojwe na Japhet na Etienne. Aba basore baje abantu batangiye gutaha ariko bafite inzenya zirimo iz’ukuntu ba mutwarasibo bingigaga abahanzi mu bihe bya Guma mu Rugo ngo bajye gufata ibiryo, abandi bakabitera utwatsi.

Batanze ingero z’abahanzi barimo Jules Sentore, Mbonyi, P FLA buri wese bigana imyitarire ye mu gihe yari asabwe kujya kwaka ibiryo ku kagari.

Ibitwenge bidasanzwe ku bari bitabiriye

Fally Merci yagaragaje ubuhanga mu gutera urwenya

Eloi Mugabe uri mu bagize itsinda rireberera inyungu Ariel Wayz n’umukobwa bari baserukanye bari bizihiwe

Carl Joshua ku rubyirniro ni uku yaserutse

Bigomba Guhindika ni bo bashyize akadomo kuri iki gitaramo

Buri wese wageze ahabereye igitaramo yatahanye ibyishimo

Andy Bumuntu yari yizihiwe

Alyn Sano yasetse hafi yo kwerekana muzitsa

Abantu basetse karahava

Abantu bari bitabiriye ku bwinshi

Ndaruhutse Merci wamenyekanye nka Fally Merci yashimishije benshi

Ni igitaramo cyari cyitabiriwe n’ab’ingeri zose

Ni uku Zebra Queen yaserutse

Nimu Roger ari mu bashimishije benshi

Rusine ugezweho mu rwenya rw’ubusinzi yakoze iyo bwabaga

Rangira Uwase D’Amour witabiriye Miss Rwanda mu 2016 akagera mu mwiherero [ubanza iburyo] na Umutoni Witness wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda mu 2021 bari bizihiwe

Yateye urwenya rwo kwigana abasinzi benshi baranyurwa

Rusine yashimishije benshi

Rutura yamaze igihe kinini aganiriza abari bitabiriye

Umuhanzi akaba n’Umunyamakuru Andy Bumuntu na Umuhire Elianne wagaragaye muri filime ‘Trees of Peace’ bari mu bitabiriye iki gitaramo

Umuhanzi Sintex [Mukuru wa Nkusi Arthur wari wateguye iki gitaramo] uri hagati yari yitabiriye

Umunya-Afurika y’Epfo, Loyiso Madinga, yagowe no gutera urwenya abari bitariye

Umunyana Shanitah wabaye Miss East Africa mu 2021 nawe yari muri iki gitaramo

Umunyarwenya Atome n’umufotozi Promese Kamanda bari bakurikiye iki gitaramo

Umunyarwenya Rusine ubwo yari ku rubyiniro

Zebra Quen uri mu bakobwa bakiri kuzamuka mu gutera urwenya, yashimishije benshi

Uzagende kuri Moto[Prince] ubanza iburyo uri mu banyarwenya bakundwa na benshi yari ahari

src:IGIHE

About Post Author

Related Posts