Ijoro rijigije mu masahaya ya Saa tatu, ubwo Amavubi yari amaze gukora ibyo yasabwaga, agatsinda Togo ibitego 3-2 byayahesheje itike ya 1/4 cya CHAN 2020, byahinduye isura mu mujyi wa kigali, icyari ‘Guma mu rugo’ bamwe bagishyirwa ku ruhande, Kigali yari icecetse yongera kuvugiramo ibirumbeti n’akaruru ndetse bamwe banacinya umudiho.
Akaruru karengana, imbyino zisubiramo amazina y’abakinnyi b’Amavubi bari Jacques, Kwizera, Niyonzima na Sugira nizo zumvikanye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, byaherekezwaga n’amashyi menshi abikiriza y’abari hamwe n’abatari hamwe bataka ubutwari Amavubi.
Kuba umujyi wa Kigali uri muri guma mu rugo y’iminsi 15, ntacyo byahungabanyije ku byishimo by’abakunzi b’Amavubi banze guhisha amarangamutima yabo nyuma y’uko u Rwanda rutsinze Togo 3-2, maze birara mu mihanda ya za Nyamirambo n’ahandi, barabyina karahava.
N’ubwo ingoma zavugirizwaga mu ngo zabo izindi zivugira mu mihanda, ntibyabujije kujyanirana injyana ndetse n’indirimbo z’abakunzi b’amavubi. Benshi ku mbuga nkoranyambaga badakurikira cyane iby’umupira, bumvise akaruru mu ijoro, abantu bishimye barandika bati, ‘Ese ko mbona byashyushye guma mu rugo yarangiye’?
Nyuma yo kugenzura neza bakamenya intandaro y’ibyishimo, bahise nabo bandika bati ‘Thank you Amavubi’ bisobanuye ngo ‘Mwakoze Amavubi’. Ni intsinzi yatanze ibyishimo mu gihugu hose ndetse abanyarwanda ntibazuyaje, bahise babyerekana barara ijoro ryose babyina baririmba bishimye, intero n’inyikirizo ari imwe, ‘Mwakoze Amavubi’.
Muri 1/4 Amavubi azakina n’ikipe izaba iya mbere mu itsinda rya D ririmo Guinnea, Zambia, Tanzania na Namibia.







Tags: #amavubi #FERWAFA