Umuramyi Danny Mutabazi ukunzwe mu ndirimbo ‘Binkoze ku mutima’, ‘Impamba y’urugendo’, n’izindi zinyuranye wari umaze amezi agera kuri 7 atumvikana mu muziki, yamaze kugarukana indirimbo nshya yise ‘Ikamba’ ikubiyemo ubutumwa bukomeza abantu bari mu rugendo rujya mu Ijuru.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com ikinyamakuru cyandikirwa hano mu Rwanda ubwo yakigezagaho iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Ikamba’ yasokanye n’amashusho yayo, Danny Mutabazi yagize ati “Indirimbo yitwa Ikamba, ikubiyemo ubutumwa bwo gukomeza abagenzi bagana i Siyoni mu kubabwira ubwiza tuzabamo turangije urugendo turimo rugana mu Ijuru ndetse nanababwira kurushaho kuba maso mu rugendo kugirango ruzasozwe neza”.
Amashusho y’ikamba indirimbo ya Danny yakozwe na Sabey Gilbert mumashusho meza kandi akozwe neza naho amajwi (audio) akaba yarakozwe na Bruce& Boris.
Ku bijyanye n’aho yagaba n’ibyo yari ahugiyemo mu mezi arenga 7 yari amaze atumvikana kandi yari ari mu bahanzi bari bahagaze neza cyane mu muziki wa Gospel bakora ibihangano bigasamirwa hejuru, yavuze ko yari arimo gutegurira abakunzi be ibyiza byinshi. Yavuze ko yakomwe mu nkora n’ifatwa ry’amashusho kubera amasaha macye yabaga agize umunsi.
Danny Mutabazi yagize ati “Aho nabaga rero nari ndimo kubateguriro ibyiza byinshi bigizwe n’ubutumwa bwiza ntambutsa, gusa ntibyagiye bisohokera igihe twifuzaga kubera ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ndi gukora ryaragoranye kubera amasaha macye yabaga agize umunsi ndetse no guhura kw’abantu kutari kwemewe ariko ubu mbazaniye byinshi kandi byiza”.
Danny Mutabazi yatangaje ko amaze iminsi ategurira abakunzi be byinshi byiza
kanda hano urebe IKAMBA.
About Post Author
Gad Izabayo
Gad IZABAYO Author and the creator of Gad tv show and the Founder of Kigalisight.com.