Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019 yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ikanzu igaragaza amaguru ye hafi ya yose yari yambaye ku munsi wa nyuma wo gutangaza nyampinga w’u Rwanda wa 2021.
Uyu mukobwa usanzwe ari umuvugizi wa Miss Rwanda,yagaragaye yambaye iyi kanzu ishotorana bituma benshi bavuga ko uyu atari umuco nyarwanda mu gihe abandi bashimye imyambarire ye.
Mbere y’uko iri rushanwa ritangira, Nimwiza Meghan yabanje kwakirwa muri studio za KC2 asobanura neza urugendo rwaryo uko hiyandikishije abakobwa 413 ndetse n’imigendekere yaryo muri iki gihe u Rwanda n’isi yose bahanganye na Covid-19.
Ubwo Radio Rwanda yashyiraga amafoto ya Nimwiza Meghan ku mbuga nkoranyambaga zayo,benshi mu Banyarwanda batanze ibitekerezo bitandukanye ariko benshi banengaga imyambarire.
Bimwe mu bitekerezo byashyizwe ku rubuga rwa Facebook rwa Radio Rwanda:
Umwe yagize ati “Abanya rwanda twarangagwa n’umuco buri hose none se iyi myambarire iravugiki ku rubyaro rw’ejo”
Undi yagize ati “ Miss Rwanda bakabije niyo mpamvu banze kubyereka abanyarwanda pu bagende.”
Hatanzwe ibitekerezo byinshi ariko icya nyuma twasorezaho n’ikigira kiti “Ibi ni uguteza imbere umuco w’abazungu ntabwo ari uw’abanyarwanda. Ntacyo nzigera nshima kuri Nyampinga niba imyambarire idakosowe! Cyangwa se bazavanemo ijambo umuco aho ho nzabyemera.
Icyakora umwe mu bashimye iyi myambarire barimo uwagize ati “kera se barambaraga ahubwo ?kandi ntawasakuzaga?hejuru ntacyabaga kiriho naho hasi bakenyeraga agahu gakingiriza gusa umwanya w’ibanga, ahubwo tugire tuti “ abareba twarebye ibitarebwa none iteka duhita dusanisha ibyo abandi bambaye nibyo bitarebwa twabonye, iyo biba kera uyu yari kugaragaza nk’uwikwije rwose, kurura amashusho tujya tubona ya kera.”
About Post Author
Gad Izabayo
Gad IZABAYO Author and the creator of Gad tv show and the Founder of Kigalisight.com.